Chelsea yirukanye Umutoza Antonio Conte

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 12 Nyakanga 2018 saa 06:38
Yasuwe :
0 0

Ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza yamaze gusezerera Antonio Conte wari umaze imyaka ibiri ayitoza ikaba igomba kumusimbuza Maurizio Sarri wari usanzwe atoza Napoli yo mu Butaliyani.

Nubwo Conte yafashije Chelsea kwegukana igikombe cya shampiyona mu mwaka we wa mbere na FA Cup mu wa kabiri, ntiyari yishimiwe n’abakinnyi ahanini kubera imyitarire ye yo hanze y’ikibuga no kugira nabo amakimbirane bya hato na hato.

Byatumye umusaruro muri shampiyona uba mubi umwaka ushize, ikipe yari mu zihabwa amahirwe yo kwisubiza igikombe kubera abakinnyi bashya yari yaguze, ntiyabasha no kurangiza muri enye za mbere zibona itike yo gukina UEFA Champions League.

Nk’uko Daily Mail yabitangaje, nyuma yo kumvikana na Maurizio Sarri watozaga Napoli yo mu Butaliyani, ubuyobozi bwa Chelsea bwafashe icyemezo cyo kwirukana Conte akaba yahawe imperekeza ya miliyoni icyenda z’ama-pound zihwanye n’igihe amasezerano ye yari asigaje.

Conte yari amaze iminsi itatu akoresha abakinnyi imyitozo, biganjemo abataritabiriye igikombe cy’Isi. Yabasezeyeho nyuma y’iyo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, bikaba biteganyijwe ko basubira mu biruhuko bakazongera gukora indi umutoza mushya yamaze kwemezwa mu cyumweru gitaha.

Uretse rutahizamu Diego Costa wagiranye ibibazo bikomeye na Conte bigatuma yanga kongera gukinira Chelsea ahubwo agasubira muri Atletico Madrid yari yaraturutsemo, uyu mutoza yagiranye amakimbirane n’abakinnyi bakomeye barimo myugariro David Luiz wahise atakaza umwanya mu kibuga amara hafi umwaka wose yicaye ku ntebe y’abasimbura, abandi barimo Eden Hazard na Willian nabo bari baramaze kugaragaza ko batacyishimiye gukorana na we.

Biteganyijwe ko Maurizio Sarri namara kwemezwa burundu nk’umutoza wa Chelsea azajyanamo umwe mu bakinnyi beza bo hagati mu kibuga, Jorginho yari asanzwe atoza muri Napoli ushobora gutangwaho asaga miliyoni 50 z’ama-pound, iyi kipe ikaba inashaka Umurusiya Aleksandr Golovin wigaragaje mu gikombe cy’Isi na myugariro wa Juventus Daniele Rugani.

Antonio Conte ntakiri Umutoza wa Chelsea

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza