Cristiano Ronaldo agiye kwitirirwa ikibuga cy’indege cya Madeira ku busabe bwa perezida

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 24 Nyakanga 2016 saa 04:15
Yasuwe :
0 0

Perezida w’intara ya Madeira muri Portugal, Miguel Albuquerque yemeje ko ikibuga cy’indege cyo muri uyu Mujyi gihindurirwa izina kikitirirwa Cristiano Ronaldo uvuka muri iyo Ntara mu rwego rwo guha icyubahiro ibisa n’ibitangaza ikipe y’igihugu iyobowe n’uyu mukinnyi iherutse gukora yegukana ku nshuro ya mbere mu mateka igikombe cy’u Burayi.

Madeira Airport, ni cyo kibuga cy’indege kinini kiri mu kirwa cya Madeira ariko ntikizongera kwitwa iryo zina kuko kigiye kwitirirwa rutahizamu mu ikipe ya Portugal, Cristiano Ronaldo uherutse gufasha iki guhugu kwegukana igikombe cya Euro 2016 batsinze u Bufaransa ku mukino wa nyuma ku gitego 1-0.

Ronaldo yari asanzwe afite inzu ndangamurage yubakiwe rwagati mu mujyi wa Madeira, igaragaza amateka ye nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru n’ibihembo bitandukanye yagiye yegukana n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Uyu mukinnyi wahise ajya mu biruhuko Ibiza muri Espagne nyuma yo kwegukana igikombe cya Euro 2016, yagarutse mu mujyi avukamo kuwa Gatanu tariki 22 Nyakanga 2016 agiye gufungura ku mugaragaro ‘Hotel Pestana CR7’ y’inyenyeri eshanu yahubatse ari nabwo umuyobozi w’uyu Mujyi yatangaje ko uyu mukinnyi agomba kwitirirwa ikibuga cy’indege cya Madeira.

Uretse guhesha ishema Partugal ku nshuro ya mbere itwara igikombe cy’u Burayi ayibereye kapiteni, Ronaldo ni izina rikomeye cyane muri iki gihugu bitewe n’ibikorwa by’intangarugero amaze kugeraho nko kuba umukinnyi wa mbere ku Isi inshuro eshatu, kwegukana ibikombe bitandukanye mu makipe yagiye anyuramo ndetse akaba yarigeze guca agahigo k’umukinnyi wahenze mu mateka.

Ronaldo ubwo yari avuye mu kiruhuko ageze i Madeira
Cristiano Ronaldo na Pepe bishimira igikombe bahesheje Portugal
Cristiano-Ronaldo mu nzu ndangamurage yamwitiriwe mu mujyi wa Madeira aho avuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza