Cristiano Ronaldo ’arashaka’ kuva muri Real Madrid nyuma yo gushinjwa kunyereza imisoro

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 17 Kamena 2017 saa 04:09
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu wa Real Madrid, Cristiano Ronaldo ashobora guhagarika kuyikinira nyuma y’aho abashinjacyaha bo muri Espagne batangaje ko bamaze kugeza ikirego mu rukiko, bashinja uyu mukinnyi kunyereza imisoro.

Ibiro by’ubushinjacyaha mu Mujyi wa Madrid, bivuga ko Cristiano akurikiranyweho kunyereza imisoro ingana na miliyoni $16 yagombaga kuba yarayishyuye hagati ya 2011-2014, ibintu uyu mukinnyi w’icyamamare mu mupira w’amaguru yahakanye.

Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko cyabwiwe n’umwe mu bantu ba hafi ba Cristiano Ronaldo ko muri iyi minsi afite umunabi mu buryo bukomeye, ku buryo yatangiye no gutekereza ibyo kuba yava muri Espagne, agasiga Real Madrid nubwo nta kipe yo hanze y’icyo gihugu aratekereza kuba yakwerekezamo.

Uyu yagize ati "Ariyumva nk’umunyakuri, agira imico myiza kandi yakoze byose mu buryo bukwiye. Arababaye cyane ndetse yaranarakaye, ntagishaka kuguma muri Espagne. Kuri ubu arashaka kwigendera."

Mu itangazo ryasohowe n’itsinda rya Gestifute rireberera inyungu z’uyu mukinnyi, bamaganiye kure amakuru avuga ko anyereza imisoro kuko ’nta nyungu na nke yigeze ahisha inzego z’imisoro cyangwa ngo ayinyereze muri Espagne.’

Ikipe ya Real Madrid bivugwa ko Cristiano ashaka kuvamo yo yatangaje ko ifite icyizere cyuzuye ko uyu mukinnyi yujuje inshingano ze zose neza kandi azagaragaza ko ari umwere.

Cristiano uvugwaho kunyereza imisoro yaherukaga gushyirwa n’ikinyamakuru Forbes ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’abantu 100 bakora siporo nk’umwuga binjije amafaranga menshi mu mwaka ushize n’akayabo ka miliyoni $93.

Aravugwaho gushaka gusezera muri shampiyona ya La Liga nyuma yo guhesha Real Madrid igikombe cya Champions League inshuro eshatu zirimo ebyiri zikurikiranya mu mwaka ushize n’uyu wa 2017.

Cristiano Ronaldo ni umwe mu bakinnyi bakomeye ku Isi mu mupira w’amaguru wa none, yamenyekaniye cyane muri Manchester United yo mu Bwongereza, akomereza muri Real Madrid yo muri Espagne yamuguze akayabo ka miliyoni €94 mu 2009, yaherukaga kongererwa amasezerano y’imyaka itanu mu Ugushyingo 2016.

Cristiano Ronaldo amaze guhesha Real Madrid ibikombe bitatu bya UEFA Champions League
Cristiano ashobora gusezera muri Real nyuma yo gushinjwa kunyereza imisoro
Cristiano yerekeje muri Real Madrid nyuma yo kumara igihe abica bigacika muri Manchester United

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza