Cristiano Ronaldo yatanze Ballon d’Or ku muryango ufasha abakene igurishwa asaga miliyoni 500 Frw

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 4 Ukwakira 2017 saa 05:28
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu wa Real Madrid, Cristiano Ronaldo, yatanze icyiganano cya Ballon d’Or yahawe mu 2013 ku muryango w’abagiraneza ufasha abana bari mu bibazo, igurishwa akayabo k’asaga miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ronaldo usanzwe uzwiho gukoresha igice cy’umutungo we mu bikorwa byo gufasha no kugoboka abari mu bibazo, yatanze Ball d’Or” yegukanye mu 2013 ku muryango wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ufasha abana bababaye witwa “Make-A-Wish Foundation”.

Ronaldo yatanze iki gikombe binyuze muri cyamunara yabereye i Londres muri hoteli ya Dorchester mu mpera z’icyumweru gishize. Uyu mukinnyi w’igihangange yari ahagarariwe n’ ushinzwe kumushakira amakipe, Jorge Mendes. Ibi birori byayobowe n’umunyarwenya ukomoka mu Bwongereza, David Walliams.

Uyu mupira wa zahabu washyizwe ku isoko waguzwe n’umuherwe w’Umunya-Israel witwa Idan Ofer, ku bihumbi 530 by’amayero, asaga miliyoni 528 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi Ballon d’Or y’inyiganano, Ronaldo yayisabye ubwo yayegukanaga mu 2013, mu gihe iyo yahawe ibitse mu nzu ndangamurage yubatse i Madeira muri Portugal.

Muri ibi birori n’umutoza wa Manchester City, Pep Guardiola n’uwa Manchester United, José Mourinho, batanze ibihumbi 27 by’ama Euro kuri uyu muryango biciye mu kwishyura itike yo kureba umukino w’iteramakofe wabereye i Londres.

Ronaldo amaze kwegukana Ballon d’Or enye (2008, 2013, 2014 na 2016) ndetse ari ku rutonde rw’abakinnyi batatu bahatanira iya 2017 kimwe na Lionel Messi umaze kwegukana eshanu na Neymar utaregukana n’imwe.

Ronaldo w’imyaka 32 akunze gutanga inkunga mu bikorwa byo gufasha ndetse mu mu 2015 yahawe Athletes Gone Good, igihembo gihabwa umukinnyi uza ku isonga mu bikorwa by’ubugiraneza.

Ballon d'or, Cristiano Ronaldo yatanze yagurishijwe mu cyamunara
Cristiano Ronaldo yatanze Ballon d’Or ku muryango ufasha abakene igurishwa asaga miliyoni 500 z'amafaranga y'u Rwanda
Ronaldo yasutse amarira nyuma yo kwegukana Ballon d'Or mu 2013

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza