Cristiano Ronaldo yatanze ‘tip’ y’asaga miliyoni 18 Frw muri hotel yo mu Bugereki

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 20 Nyakanga 2018 saa 07:37
Yasuwe :
0 0

Cristiano Ronaldo yakoreye agashya abakozi bo muri hotel ihenze yarayemo mu Bugereki mbere y’uko yerekeza mu Butaliyani kwiyereka abafana aho yaguzwe n’ikipe ya Juventus.

Uyu rutahizamu w’imyaka 33 amaze iminsi avugwa cyane mu itangazamakuru kubera amakuru y’igurwa rye ava muri Real Madrid yari amaze imyaka icyenda akinira akerekeza muri Juventus atanzweho miliyoni 99 z’ama-euros ndetse akazajya ahembwa ibihumbi 500 by’ama-euros ku cyumweru.

Mbere y’uko yerekeza mu Butaliyani yabanje kujyana n’umuryango we mu biruhuko mu gace ka Peloponnese mu Bugerereki ahitwa Costa Navarino.

Cristiano Ronaldo yatunguye abakozi bo muri hotel yari amazemo iminsi, yikora ku mufuka abasigira amafaranga menshi mu bucuruzi bita ‘tip’, abashimira serivisi nziza bamuhaye nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru The Sun.

Uyu mukinnyi asezera muri iyo hotel ngo yasabye ubuyobozi bwayo gusaranganya mu bakozi bayo bose ama-euros 17,850 [asaga miliyoni 18 Frw] yatanze kuri ‘cheque’.

Kuri iyi hotel, Ronaldo yatanzeho amafaranga menshi ku bakozi bayo bigatungura bamwe, ni ho yabonaniye n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Juventus, Andrea Agnelli ngo bemeze amasezerano ye yo kwinjira muri iyi kipe iri mu zikomeye muri shampiyona ya Serie A.

Uyu mukinnyi yagiye anashyira amafoto ye ku mbuga nkoranyambaga ari kuharuhukira mu buryo butandukanye ndetse n’andi amugaragaza ari mu bihe byiza n’umuryango we.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru ageze mu Butaliyani, yagize ati “Ntabwo nababajwe no gusohoka muri Real Madrid, ndi hano kubera ko nkunda guhatana.”

Yongeyeho ati “Abakinnyi bageze mu myaka nk’iyi yanjye berekeza mu bihugu nk’u Bushinwa. Muri uyu mwaka w’imikino nishimiye amahitamo Juventus yampaye. Nzagerageza nerekane ko ndi umukinnyi wo ku rwego rwo hejuru. Nzakora cyane. Mwese muzabona imibare yanjye, ndi umunyamurava.”

Cristiano nyuma yo kwerekwa abafana ba Juventus yahise ajya mu Bushinwa mu bikorwa ngarukamwaka akora byo kwamamaza by’uruganda rwa Nike.

Uyu rutahizamu wamaze kwerekeza muri Juventus yari amaze imyaka icyenda muri Real Madrid, yakiniye imikino 438, atsinda ibitego 450.

Cristiano wari umaze iminsi aruhukira mu Bugereki n'umuryango we yatunguye abakozi ba hotel abaha 'tip' y'asaga miliyoni 18 Frw
Mbere yo kujya kwiyerekana muri Juventus yabanje kuruhukira mu Bugereki
Uyu rutahizamu yamaze kwerekanwa muri Juventus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza