Cristiano Ronaldo yegukanye ‘Ballon d’Or’ ya gatanu anganya amateka na Messi (Amafoto)

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 7 Ukuboza 2017 saa 09:35
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu wa Real Madrid, Cristiano Ronaldo, yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza ku Isi ‘Ballon d’Or’ cya gatanu anganya aya mateka na Lionel Messi bahora bahanganye.

Ibi birori byabereye mu Mujyi wa Paris ku Munara wa Tour Eiffel mu Bufaransa, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki ya 7 Ukuboza 2017.

Ronaldo yafashije Real Madrid kwegukana igikombe cya Shampiyona ya Espagne “La Liga” ayitsindiye ibitego 25 mu mikino 29; ayihesha igikombe cya UEFA Champions League ya 2016-2017 ayitsindiye ibitego 12 mu mikino 13 ndetse umwaka wose urangira atsinze ibitego birenga 42 mu marushanwa yose.

Uyu mugabo w’imyaka 32, yatowe n’ikinyamakuru France Football nk’umukinnyi wakoze ibidasanzwe mu mwaka ahigitse rutahizamu wa FC Barcelona, Lionel Messi ubundi wari usanzwe afite agahigo ko kwegukana ‘Ballon d’Or’ eshanu, amateka yari yihariye ku isi.

Ronaldo yaciye aka gahigo kuri ubu na we akaba amaze kwegukana iki gihembo inshuro eshanu harimo iyo mu 2008 yegukanye agikinira Manchester United, yongera kuyitwara mu 2013 na 2014, ayisubiza mu 2016 ndetse n’uyu mwaka akaba yongeye kubikora. Ronaldo yaje ku isonga mu bakinnyi 30 batowe n’itsinda ry’abanyamakuru 173.

Messi ni we wasoje ari uwa kabiri, Neymar aba uwa gatatu, Gianluigi Buffon wa Juventus aba uwa kane ari na we munyezamu waje hafi.

Mu bandi bakinnyi ba Real Madrid bari kuri uru rutonde barimo Luka Modric waje ku mwanya wa gatanu, Sergio Ramos wa gatandatu mu gihe Marcelo ari ku wa 16th, Toni Kroos uwa 17 na Karim Benzema wa 25.

Iyi Ballon d’Or ibaye iya kabiri itanzwe na France Football kuva mu 2016 iki kinyamakuru cyatandukana na FIFA mu bufatanye bwari bumaze imyaka itandatu bahuje iki gihembo n’icya FIFA World Player of the Year, nacyo gihabwa umukinnyi wahize abandi mu mwaka.

Cristiano Ronaldo yegukanye ‘Ballon d’Or’ ya gatanu
Ibi birori byabereye mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa
Cristiano w’imyaka 32 yatowe nk’umukinnyi wakoze ibidasanzwe ahigitse Lionel Messi basanzwe bahanganye
Ronaldo nyuma yo gushyikirizwa umupira wa Zahabu yari afite akanyamuneza
Ronaldo ashimirwa na nyina Maria Dolores dos Santos Aveiro n'umwana we Cristiano Ronaldo Jr nyuma yo gutangazwa ko yegukanye Ballon d'Or
Cristiano Ronaldo yashyize ifoto kuri Instagram mbere yo kwerekeza i Paris mu muhango yaherewemo Ballon d'Or
Nike yari yaciye amarenga ko Ronaldo atwara Ballon d'Or ya gatanu imukorera n'urukweto
Umubyeyi wa Ronaldo yashyize hanze ifoto yandikaho amagambo agaragaza ko yiteguye kwerekeza mu Bufaransa
Umukunzi wa Ronaldo, Georgina Rodriguez, yagaragaje ifoto ye kuri Instagram ari mu ndege yerekeza mu Bufaransa ahatangiwe Ballon d'Or
Ronaldo yari afite Ballon d'Or enye. Aha yazerakanaga mbere y'umukino wahuje Real Madrid na Granada wabereye Santiago Bernabeu muri Mutarama 2017

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza