Cristiano yakabije inzozi zo gufungura hoteli nshya i Lisbon itatsemo amafoto ye

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 12 Ukwakira 2016 saa 01:46
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu wa Real Madrid n’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Cristiano Ronaldo yafunguye hoteli “ Pestana CR7 Lisboa ” mu Mujyi wa Lisbon itatsemo amafoto agaragaza bimwe mu bihe byiza yanyuzemo mu mupira w’amaguru.

Uyu mukinnyi w’imyaka 31 akomeje gushora umutungo we mu bikorwa bitandukanye bimwinjiriza amafaranga ateganyiriza iminsi iri imbere, ubwo atazaba agishobora kwinjiza miliyoni 41 z’ama Euro yinjiza ku mwaka mu bikorwa byo kwamamaza ndetse n’umushahara ahabwa muri Real Madrid.

Ronaldo ufite imipira itatu ya zahabu n’umutungo ubarirwa muri miliyoni 480 z’amadolari ya Amerika, yafunguye hoteli ya “Pestana CR7 Lisboa” iri mu ruhererekane rugaragaza imibereho nyakuri ye “True CR7 lifestyle” mu Mujyi wa Lisbon ari kumwe na bamwe mu bo mu muryango we n’inshuti yahisemo mu cyumweru gishize nk’uko Dailymail.Co.Uk yabitangaje.

Afungura ku mugaragaro iyi hoteli ifite ibyumba bitandukanye mu biciro, aho icya make gihera ku ma-Euro 200 angana n’ibihumbi 178 277 mu mafaranga y’u Rwanda ku ijoro rimwe, Ronaldo yabwiye abo bari kumwe ko zari inzozi ze kuva mu bwana zo gutunga hoteli ze bwite.

Muri iyi hoteli iheruka gutahwa ku mugaragaro hatatsemo amwe mu mafoto y’uyu mukinnyi uherutse gufasha igihugu cye kwegukana igikombe cyo ku mugabane w’u Burayi(EURO 2016) ndetse hagiye handitsemo amwe mu magambo yagiye avuga mu bihe bitandukanye.

Iyi hoteli ije isanga indi yitwa “Pestana CR7” iri i Madeira mu Mujyi Ronaldo avukamo yafunguye muri Nyakanga.

Hoteli nshya ya Cristiano yubatse mu Mujyi wa Lisbone
Icyumba cya make muri hoteli, Pestana CR7 Lisboa cyishyurwa ibihumbi 178 277 mu mafaranga y'u Rwanda
Cristiano Ronaldo akimara gufungura hoteli ye nshya
Hoteli nshya ya Cristiano yubatse mu Mujyi wa Lisbone
Abakiriya ba hoteli bakina imikino itandukanye
Cristiano Ronaldo afite gahunda yo gufungura amashami ya hoteli Pestana CR7 Lisboa(yiganjemo amafoto ajyanye na ruhago), i Madrid na NewYork
Aho abakiriya ba hoteli bashobora kuganirira
Hoteli nshya ya Cristiano Ronaldo itatsemo amafoto ye
Hoteli ya Pestana CR7, Cristiano asanzwe afite mu Mujyi wa Madeira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza


Warning: mysqli_query(): (HY000/1194): Table 'spip_jobs' is marked as crashed and should be repaired in /home/lex94/public_html/ecrire/req/mysql.php on line 244