Danny Usengimana na Nshuti batsindiye APR FC bwa mbere, bayisubiza ku mwanya wa mbere (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 9 Gicurasi 2019 saa 07:44
Yasuwe :
0 0

Danny Usengimana na Nshuti Innocent bageze muri APR FC mbere gato y’imikino yo kwishyura, bombi batsinze ibitego byabo bya mbere ubwo iyi kipe yakuraga intsinzi y’ibitego 3-1 i Gicumbi ku munsi wa 27 wa shampiyona.

Gicumbi FC yakiriye umukino idafite Mfitumukiza Nzungu kubera amakarita mu gihe APR FC yo yari idafite abarimo Omborenga Fitina na Buteera Andrew barwaye.

APR FC yafunguye amazamu ku munota wa kane w’umukino ku ikosa ryahawe na Rusheshangoga Michel, abakinnyi ba Gicumbi FC bananirwa gukiza izamu, Danny Usengimana abatsindana igitego.

Gicumbi FC ifite abakinnyi bamenyereye iki kibuga cyuzuye imigunguzi, yihariye umukino mu gice cya mbere ndetse bidatinze iza no kubona igitego cyo kwishyura ku munota wa 16 w’umukino gitsinzwe na Harerimana Fidèle. Okenge Lulu Kevin yashoboraga gutsindira iyi kipe yari mu rugo igitego cya kabiri, ariko umupira yateye mu izamu ryambaye ubusa nyuma yo gusohoka kwa Kimenyi Yves, uramutenguha ujya hanze.

Habura iminota itandatu ngo igice cya mbere kirangire, Nshuti Dominique Savio yatsindiye APR FC igitego cya kabiri ku kazi kari gakozwe na Imanishimwe Emmanuel wateye umupira imbere, myugariro wa Gicumbi FC ananirwa kuwufunga neza umucaho, uyu mukinnyi wa APR FC yinjira mu rubuga rw’amahina, aroba umunyezamu Shyaka Régis.

Amakipe yombi yakinnye umukino utandukanye mu gice cya kabiri, aho guhererekanya byagabanyutse ndetse hagaragaramo amakosa menshi no gucungana.

Ku munota wa 61 w’umukino, umutoza wa Gicumbi FC, Banamwana Camarade wakunze kugaragaza ko atishimiye ibyemezo by’abasifuzi, yasabiwe kuzamurwa mu bafana n’umusifuzi wo ku ruhande, Hakizimana Ambroise, uwo hagati Mulindangabo Moïse abishyira mu bikorwa.

Mu gihe APR FC yashakaga uburyo yatinza umukino, umunyezamu Kimenyi Yves akabwirwa n’abatoza kugenda gake ndetse na Imanishimwe Emmanuel agasohorwa mu kibuga ari ku ngobyi yagera hanze agahita ahaguruka.

Nshuti Innocent wari wasimbuye Danny Usengimana ku munota wa 63, yatsindiye APR Fc igitego cya gatatu cyashimangiye intsinzi ku munota wa gatatu muri itanu y’inyongera.

Gutsinda uyu mukino byafashije APR FC gusubira ku mwanya wa mbere n’amanota 62, isiga Rayon Sports amanota abiri, yo izakina ku wa Gatandatu ubwo izaba yakiriwe n’Amagaju FC ari mu nzira zigana mu cyiciro cya kabiri.

Gicumbi FC: Shyaka Régis, Myango Ombeni (c), Muhumure Omar, Nshimiyimana Aboubakar, Uwiringiyimana Christopher, Yahaya Saleh, Kalisa Dyladot, Nsengayire Shadad, Gahamanyi Boniface, Okenge Lulu Kevin na Harerimana Fidele.

APR FC Kimenyi Yves, Hervé Rugwiro, Buregeya Prince, Michael Rusheshangoga, Imanishimwe Emmanuel, Mugiragenza Jean Baptiste (c), Niyonzima Ally, Byiringiro Lague, Savio Nshuti, Hakizimana Muhadjiri na Danny Usengimana.

Gahunda y’umunsi wa 27 wa shampiyona

Ku wa Kane tariki ya 9 Gicurasi

  • Gicumbi FC 1-3 APR FC

Ku wa Gatanu tariki ya 10 Gicurasi

  • AS Kigali vs AS Muhanga (Stade de Kigali)
  • Kirehe FC vs Mukura VS (Kirehe)


Ku wa Gatandatu tariki ya 11 Gicurasi

  • SC Kiyovu vs Espoir FC (Stade Mumena)
  • Musanze FC vs Sunrise FC (Stade Ubworoherane)
  • Bugesera FC vs Police FC (Stade Kicukiro)
  • Amagaju FC vs Rayon Sports FC (Nyagisenyi)

    Ku wa Kabiri tariki ya 14 Gicurasi
  • Marines FC vs Etincelles FC (Stade Umuganda)
Abakinnyi 11 ba Gicumbi FC babanje mu kibuga
Aba APR FC babanje mu kibuga
Umutoza wa APR FC Zlatko Krmpotić areba uko abakinnyi be bitwara
Umukino wakinirwaga mu kirere
Danny Usengimana atsinda igitego cya mbere ku munota wa kane
Danny yafunguye konteri ye y'ibitego mu ikipe y'ingabo z'igihugu
Danny Usengimana na Byiringiro Lague bishimira igitego
Umusifuzi wa kane, Hakizimana Ambroise, bamushose umupira agatambaro yari afashe mu ntoki kagwa hasi
Harerimana Fidele yishyurira Gicumbi FC igitego
Abakinnyi ba APR FC barimo Rusheshangoga na Buregeya Prince bibwiraga ko habayeho kurarira
Abakinnyi ba Gicumbi FC bishimira igitego cyo kwishyura
Ikibuga cya Gicumbi FC hari ahari ubwatsi bwakuze cyane
Umunyezamu Shyaka Regis nyuma yo gutsindwa igitego cya kabiri
Hakizimana Muhadjiri atera umupira myugariro wa Gicumbi FC
Hari aburiye ibiti kugira ngo babashe kureba umukino
Nshuti Savio yagoye cyane Gicumbi FC
Abafana ba Rayon Sports bari baje gushyigikira Gicumbi FC
Umunyezamu wa APR FC Kimenyi Yves yishimira igitego
Banamwana Camarade yaje guhagarara hano nyuma yo kuzamurwa mu bafana nyuma bamuzanira intebe aricara
Umutekano wa Stade ya Gicumbi wari urinzwe
Methode yasigaye atoza ubwo umutoza mukuru yari azamuwe
Nshuti Innocent yatsindiye APR FC mu minota y'inyongera

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza