De Gaulle yakuye kandidatire mu bahatanira kuyobora Ferwafa

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 30 Ukuboza 2017 saa 10:38
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Ferwafa, Nzamwita Vincent De Gaulle, yakuye kandidatire ye mu bahatanira kuyobora Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa), avuga ko abikoze ku mpamvu ze bwite.

Iri shyirahamwe ryanyujije ubutumwa kuri twitter rivuga ko Nzamwita yakuyemo kandidatire ku mpamvu ze bwite.

Ferwafa yagize iti “Kubera impamvu bwite n’iz’umuryango, Nzamwita yikuye mu bahatana. Yashimye buri wese wamushyigikiye mu myaka ine yamaze ku buyobozi anizeza gukomeza gushyigikira ibikorwa by’umupira w’amaguru mu Rwanda na Perezida uza gutorwa n’Inama idasanzwe y’Inteko rusange.”

Nzamwita yari umwe muri babiri bahatanira kuyobora Ferwafa mu myaka ine iri imbere uhereye mu 2018. Mu bahatana hahise hasigaramo Rwemalika Félicité wari usanzwe ari Umuyobozi w’Umupira w’Amaguru w’Abagore mu Rwanda akaba na Visi Perezida wa Komite Olempike.

Uyu mugore yahise ageza ku nteko rusange imigabo n’imigambi ye, aho ategereje kubona ubwiganze bw’amajwi kugira ngo atorerwe kuyobora Ferwafa.

Imigabo n’imigambi ye irimo kubaka umusingi w’ibikorwa birambye no guca umuco wo kuzarira mu miyoborere; guteza imbere amarushanwa ahoraho mu byiciro byose uhereye mu bato; guha ingufu umupira w’abagore n’abatoza bawurimo; guha imbaraga imikorere ya Ferwafa; gukorera mu mucyo no gutanga raporo y’ibikorwa ku banyamuryango; guca ukubiri na ruswa; gukora ubuvugizi, gukurikirana no guteza imbere ibikorwaremezo bigenewe ruhago; guhanga udushya mu buryo burambye no gushyikira ibikorwa byose bibyara inyungu; kuvugurura imikorere ya Ferwafa n’imikoranire yayo n’izindi nzego zirimo CECAFA, CAF na FIFA.

Rwemarika, umunyabigwi muri ruhago

Rwemarika ufite impamyabumenyi zitangwa na FIFA yanditse izina muri ruhago yihebeye kuva mu myaka yo hambere.

-  Ni we watangije umupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda. Kuva mu 2007, ni umunyamuryango w’Inama y’Ubuyobozi bwa Ferwafa ndetse akaba na Visi Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda.

-  Yari muri Komite yateguye, ikanakurikirana CAN U17 yabereye mu Rwanda mu 2011. Muri uyu mwaka yanagaragaye muri Komite yakurikiranye Igikombe cy’Isi cya U17 cyabereye muri Mexique.

-  Ari muri Komisiyo y’Abagore muri CECAFA kuva mu 2011

-  Ni umwe mu bagize Komisiyo ya Komite Mpuzamahanga y’imikino Olempike.

-  Afite igihembo cy’uwagaragaje impinduka mu bizwi nka “Ashoka Fellowship Makers”.

-  Mu 2015 yaherewe mu Bwongereza igihembo cya Stars Foundation Kingdom.

-  Mu 2016, yahawe igihembo na Komite Mpuzamahanga y’Imikino Olempike gihabwa abagore bitabira siporo.

Nzamwita De Gaule wakuyemo kandidatire yari yatowe ku Cyumweru tariki ya 5 Mutarama 2014, yatanzwe na Intare FC. Yari yabonye amajwi 19 kuri 37 y’abatoraga, aza imbere y’abandi bane bari bahanganye barimo Ntagungira Celestin ‘Abega’ wari umaze imyaka ibiri ayobora Ferwafa wabonye amajwi 13, Munyandamutsa Augustin wabonye atatu mu gihe Mbanda Jean na Gisanura Raoul Ngenzi bombi babonye inota rimwe.

Akimara gutorwa, Nzamwita wigeze kuba Umunyamabanga Mukuru wa APR FC mu 2006, yavuze ko agiye gufatanya n’abandi mu kuzamura umupira w’u Rwanda cyane cyane ushingiye ku bana b’abanyarwanda.

Imyaka ine muri Ferwafa yaranzwe n’ukutumvikana n’abandi

Mu myaka ine Nzamwita yamaze muri Ferwafa, yaranzwe n’ibyemezo bya hato na hato byagiye binengwa n’abo bakoranaga ndetse ntibinishimirwe n’abakurikirana umupira w’amaguru mu Rwanda.

Muri ibyo harimo uburyo mu 2014 yishyize ku rutonde rw’abasaba agahimbazamusyi biteza urujijo, muri Werurwe uwo mwaka kandi, De Gaulle yanze ko umukino wa Rayon Sports na APR FC ubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo nyuma y’uko Stade Amahoro yari yafunzwe irimo gusanwa, asaba ko usubikwa.

Ku buyobozi bwe kandi, u Rwanda rwasezerewe mu gushaka itike y’igikombe cy’isi ruzira gukinisha Dady Birori, ndetse imitangire y’isoko ryo kubaka hoteli ya Ferwafa yashyize bamwe mu mapingu, abandi bajyanwa mu nkiko.

Uyu mugabo yatanze isoko kuri TELE 10 GROUPE ryo kwerekana shampiyona ibindi bitangazamakuru birivumbura ndetse ku ngoma ye amarushanwa y’abana yakomeje kuba inzozi zidasohora.

Muri Werurwe 2017, uyu mugabo yaratunguranye avuga ko u Rwanda rutigeze rwitabira igikombe cya Afurika kuko n’inshuro bivugwa ko rwagiyeyo ari abanyamahanga bagiye bityo ashaka kurujyanayo mu 2019.

Asize akandi gahigo ko kuba mu mateka y’u Rwanda shampiyona yararangiye ikipe yayegukanye ntiyahabwa igikombe, ibi bikaba byarabaye kuri Rayon Sports mu mwaka w’imikino wa 2016/2017.

Soma inkuru bifitanye isano: Ibitaravuzweho rumwe kuri manda ya Nzamwita De Gaulle muri Ferwafa

Mu kiganiro yigeze kugirana na IGIHE, yavuze ko ‘kugeza ubu nta muyobozi n’umwe wamaze gufatisha umurongo w’iterambere w’umupira wacu ku buryo uwaza yagira aho ahera. Buri gihe uje wese atangirira kuri zeru, bityo ni cyo ndimo nkora kugira ngo abazaza bazasange hari ifatiro ryiza’.

Abajijwe uko umupira wo mu Rwanda awubona, yasubije ati “Turacyari hasi mbishyize ku ijanisha, ntabwo nabigirira igipimo”.

Nzamwita De Gaulle yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, arahakurira nyuma aza kumara imyaka 12 aba i Burayi.

Yakoze mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi mu kiyaga cya Kivu, byanatumye hari abajyaga bavuga ko adasobanukiwe n’iby’umupira w’amaguru ahubwo azi ibijyanye n’ubworozi bw’amafi.

Nzamwita yikuye mu bahatanira kuyobora Ferwafa ku munota wa nyuma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza