De Gaulle yasabye Umunyamabanga wa Ferwafa kujya mu kiruhuko mbere y’amatora arabyanga

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 23 Ugushyingo 2017 saa 07:42
Yasuwe :
0 1

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Nzamwita Vincent de Gaulle, yasabye Umunyamabanga we, Uwamahoro Tharcille Latifah kujya mu kiruhuko mbere y’uko amatora ateganyijwe tariki 30 Ukuboza 2017 agera na we abitera utwatsi.

Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa, Uwamahoro Tharcille Latifah, ni na we Munyamabanga wa Komisiyo ishinzwe gutegura amatora ya Perezida w’iri Shyirahamwe ateganyijwe tariki 30 Ukuboza 2017.

Uyu Munyamabanga usanzwe adacana uwaka na Nzamwita ushaka kongera kwiyamamariza manda ya kabiri ndetse mu minsi ishize akaba yaramushinje kumubuza amahwemo mu kazi, yasabwe gufata ikiruhuko mbere y’uko amatora aba nawe arabyanga nk’uko bigaragara mu mabaruwa aba bombi bandikiranye IGIHE ifitiye kopi.

Tariki 15 Ugushyingo nibwo Nzamwita yandikiye ibaruwa ya mbere Uwamahoro amumenyesha ko ahawe ikiruhuko cy’umwaka wa 2017 kingana n’iminsi 23 akaba yaragombaga kugitangira tariki 20 Ugushyingo 2017 akazakirangiza ku ya 20 Ukuboza 2017.

Uwamahoro yahise yandika amusubiza ko adashobora gufata ikiruhuko inshingano yahawe n’Inteko Rusange zo kuyobora ibikorwa by’amatora zitararangira kuko muri iyo minsi 23 ahabwa ari naho hateganyijwe ibikorwa byinshi byo gutegura amatora kuko hagati ya tariki 15 na 28 Ugushyingo Komisiyo ishinzwe gutegura amatora izaba yakira amadosiye y’abifuza kwiyamamaza.

Hagati ya tariki 29 Ugushyingo n’iya 1 Ukuboza 2017 hazabaho kwiga kuri ayo madosiye, mu gihe ku ya 8 Ukuboza hazakirwa ibyemezo bivuye muri Komisiyo y’Amatora y’Ubujurire naho tariki 11 Ukuboza habeho gutanga urutonde ntakuka rw’abiyamamaza mu gikorwa kizatangira tariki 12 Ukuboza 2017.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Ugushyingo 2017, Nzamwita yongeye kwandikira Uwamahoro amwihanangiriza ko agomba gufata ikiruhuko agenerwa n’amategeko agasigira inshingano zo gutegura amatora undi uzamusimbura bitaba ibyo ntazagihabwe mu ntangiriro za 2018 ndetse ntazahemberwe iyo minsi kuko bizafatwa nk’aho yacyanze.

Aganira na IGIHE, Uwamahoro yavuze ko ibiri mu mabaruwa yakwirakwiriye hose ari ukuri ariko ashimangira ko atazajya mu kiruhuko atarangije inshingano yahawe zo gutegura amatora ya Perezida wa Ferwafa.

Yagize ati “Sinzi uko mwabonye ayo mabaruwa ariko ibyo mwasomyemo niko bimeze. Hari inshingano mfite kandi ngomba kubanza gusohoza. Ibaruwa yindi nandikiwe ejo [kuwa Gatatu] namaze kuyisubiza, nzafata ikiruhuko nyuma y’amatora.”

Abajijwe niba nta mpungenge afite zo kuba atazahabwa ikiruhuko mu ntangiriro z’umwaka utaha nk’uko Nzamwita yabimusobanuriye mu ibaruwa iheruka ndetse ntazahemberwe iyo minsi, yagize ati “Ibyo tuzabiganiraho n’abo bireba mu gihe nzaba ngiye kugisaba.”

Twagerageje kuvugana na Perezida wa Ferwafa, Nzamwita Vincent de Gaulle ariko ntiyitabaga telefone ye igendanwa.

Ibaruwa ya mbere De Gaulle yandikiye Umunyamabanga amumenyesha ko ahawe ikiruhuko
Ibaruwa ya kabiri Nzamwita yandikiye Uwamahoro amusaba kujya mu kiruhuko bitaba ibyo ntazagihabwe mu ntangiriro z'umwaka utaha nk'uko bisanzwe bigenda
Ibaruwa Umunyamabanga wa Ferwafa yandikiye De Gaulle amumenyesha ko atazajya mu kiruhuko atarangije inshingano yahawe zo gutegura amatora
Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa, Uwamahoro Tharcille Latifah yanze kujya mu kiruhuko amatora ataraba
Umuyobozi wa Ferwafa, Nzamwita Vincent De Gaulle, yasabye Umunyamabanga kujya mu kiruhuko mbere y'amatora bitaba ibyo ntazagihabwe ndetse ntazahemberwe iyo minsi
Ingengabihe y'amatora ya Ferwafa n'ibikorwa biteganyijwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza