Diarra, Yannick na Rutanga mu bashobora kutazakina umukino wa Rayon Sports na AS Kigali

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 29 Nzeri 2017 saa 11:41
Yasuwe :
0 0

Rayon Sports ni imwe mu makipe kugeza ubu itarabona ibyangombwa by’abakinnyi ifite igomba kuzakoresha mu marushanwa ategurwa n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa), barimo rutahizamu mushya Ismaila Diarra, Yannick Mukunzi, Usengimana Faustin na Rutanga Eric.

Mu gihe shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘Azam Rwanda Premier League 2017-2018’ isigaje amasaha make ngo itangire kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Nzeri, hari amakipe atarabona ibyangombwa by’abakinnyi bayo ndetse bashobora kutazemererwa gukina.

Nk’uko Rutayisire Michel Jackson ushinzwe amarushanwa muri Ferwafa yabitangarije abanyamakuru, ikipe ifite ikibazo gikomeye kugeza ubu ni Gicumbi FC imaze kubona ibyangombwa (Licences) by’abakinnyi barindwi gusa badashobora no kujya mu kibuga.

Yagize ati “Ikipe iba yemerewe abakinnyi 30 gusa siko zose zigera kuri uwo mubare. Kugeza ubu amakipe azakina Azam Rwanda Premier League 2017-2018 afite ibyangombwa by’abakinnyi bari hejuru ya 18 bashobora gukina uretse Gicumbi FC ifite umubare uri munsi y’uw’abakinnyi yazakenera mu mukino wo kuwa Gatandatu, kuko ifite abakinnyi barindwi gusa bafite ibyangombwa.”

Indi kipe ifite ikibazo ni Rayon Sports ifite ibyangombwa by’abakinnyi 19 gusa mu bataremerwa hakaba harimo rutahizmu Ismaila Diarra kuko icyangombwa kimwemerera kuva gukina muri Congo Kinshasa aza mu Rwanda ITC (International Transfer Certificate) kitaraboneka.

Uyu yiyongeraho abakinnyi batatu iyi kipe yakuye muri APR FC barimo Yannick Mukunzi, Usengimana Faustin na Rutanga Eric bose batarabona amabaruwa abemerera kuva muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu kandi ariyo agomba kubahesha ibyangombwa bya Ferwafa.

Rayon Sports ifite n’ikibazo cy’abanyezamu babiri, Bashunga Abouba wasohotse ku rutonde rw’amakipe abiri, Rayon Sports na Musanze FC zose zivuga ko ari uwazo kimwe na Kassim utarabona ibaruwa imurekura ava muri La Jeunesse.

Mu gihe ibi byangombwa bitaboneka mbere ya saa sita z’ijoro kuri uyu wa Gatanu, aba bakinnyi ntabwo bazemererwa gukina umukino w’ishiraniro Rayon Sports ifitanye na AS Kigali ku Cyumweru tariki 1 Ukwakira kuri stade ya Kigali i Nyamirambo mu gihe Gimcumbi FC yo ishobora guterwa mpaga ku mukino yari ifitanye na Espoir FC.

Itariki ya nyuma yo gusaba ibyangombwa by’abakinnyi muri Ferwafa yari 15 Nzeri bikaba byari bimaze amezi abiri. Ikipe itaratanze urutonde kugeza icyo gihe icibwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50 kuri buri munsi itinze habazwe iminsi y’akazi.

Umubare w’abakinnyi buri kipe ifite bemerewe gukina:

1. APRFC: 28
2. Police FC: 28
3. Amagaju FC: 27
4. Etincelles FC: 25
5. Sunrise FC: 25
6. Marines FC: 24
7. Mukura VS: 24
8. Musanze FC: 24
9. Miroplast FC: 22
10. Bugesera FC: 21
11. Rayon Sports: 19
12. Kiyovu Sports: 17
13. Kirehe FC: 18
14. AS Kigali: 17
15. Espoir FC: 15
16. Gicumbi FC: 7

Imikino iteganyijwe ku munsi wa mbere wa shampiyona:

Kuwa Gatandatu tariki 30 Nzeri:

APR FC vs Sunrise FC (Stade ya Kigali i Nyamirambo)
Etincelles FC vs Police FC (Stade Umuganda)
Gicumbi FC vs Espoir FC (Gicumbi)
Kirehe FC vs Mukura VS (Kirehe)

Ku Cyumweru tariki 1 Ukwakira:

Rayon Sports vs AS Kigali (Stade ya Kigali i Nyamirambo)
Bugesera FC vs Amagaju FC (Kicukiro)
Miroplast FC vs Marines FC (Stade yo kwa Mironko i Gikondo)
Kiyovu Sports vs Musanze FC (Stade Mumena)

Rutahizamu Ismaila Diarra ntarabona icyangombwa kimwemerera gukinira mu Rwanda
Rutanga Eric (ibumoso) na Yannick Mukunzi bavanye muri APR FC bashobora kudakina umukino wa AS Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza