Diarra yavuze ku makuru yamwerekezaga muri Kiyovu Sports

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 8 Mutarama 2018 saa 09:39
Yasuwe :
0 1

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Ismaila Diarra, yahakanye yivuye inyuma ko ashobora gutera Rayon Sports umugongo akerekeza muri Kiyovu Sports.

Kuri iki Cyumweru Diarra yagaragaye akora imyitozo ku giti cye ku Mumena bituma hakwirakwizwa amakuru ko agiye kwerekeza muri Kiyovu Sports isanzwe ihitoreza, ikanakinira kuri iki kibuga cy’i Nyamirambo.

Uyu musore w’ibigango ukundwa n’abafana ba Rayon Sports, yagaragaye ku myitozo yo kuri uyu wa Mbere mu Nzove, na bagenzi be, ahakana ko hari ahandi agiye kwerekeza.

Yagize ati “Hari abafana benshi bampamagaye bambaza niba ngiye kujya muri Kiyovu Sports ariko si byo. Nagiye ku Mumena ngiye gukora imyitozo isanzwe irangiye nsubira mu rugo nta muntu n’umwe wo muri iyo kipe navuganye na we.”

Uyu musore yashimangira ko mu minsi mike ibyangombwa bye bizaba byamaze kuboneka akongera gufasha Rayon Sports yahesheje igikombe cy’Amahoro mu 2016.

Yagize ati “Navuganye n’ushinzwe kunshakira amakipe kugira ngo arangizanye na DCMP ibashe kurekura ibyangombwa byanjye. Nizera ko bigomba gukemuka vuba niba yaramaze kubona amafaranga igomba guhabwa, gusa sinzi niba yaramaze kuyabona. Njye ayanjye narayahawe.”

Diarra yakiniye Rayon Sports mu 2016 agiramo ibihe byiza, by’umwihariko yibukirwa ku gitego yatsinze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro, uwo mwaka cyatumye iyi kipe icyegukana imbere ya mukeba, APR FC.

Yaje kwerekeza muri DCMP yo muri Congo Kinshasa ariko ntiyahirwa bituma agaruka muri Rayon Sports mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino. Gusa ibyangombwa bye byatinze kuboneka bituma amara amezi hafi atanu ari muri Rayon Sports, akora imyitozo ariko atemerewe gukina.

Byitezwe ko bizaboneka bitarenze iki cyumweru akazatangira gukina shampiyona nisubukurwa.

Ismaila Diarra yahakanye amakuru ko agiye kujya muri Kiyovu Sports
Diarra na mugenzi we Kone bombi bakomoka muri Mali bakoze imyitozo ya mbere ya Rayon Sports mu 2018
Ismaila Diarra yishimira igitego yatsinze mu myitozo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza