Espagne yitwaye nabi mu gikombe cy’Isi yabonye umutoza mushya

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 9 Nyakanga 2018 saa 07:56
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu ya Espagne yirukanye umutoza Julen Lopetegui mbere gato y’igikombe cy’Isi cya 2018, igahabwa Fernando Hierro utarabashije kuyifasha kwitwara neza muri iri rushanwa, yahawe Luis Enrique, wahoze atoza FC Barcelone ngo ayitoze.

Iyi kipe ifite igikombe cy’Isi cya 2010, igiye gutozwa na Enrique mu gihe cy’imyaka ibiri nyuma yo gushyira umukono ku masezerano kuri uyu wa Mbere tariki 9 Nyakanga 2018.

Enrique asimbuye kuri aka kazi, Fernando Hierro wari wayihawe by’agateganyo kugira ngo ayitoze mu gikombe cy’Isi ariko ikitwara nabi ikanasezererwa muri 1/8 n’u Burusiya.

Mu gutangaza Enrique, Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Espagne, Luis Rubiales, yavuze ko nta wundi mutoza bigeze bagirana ibiganiro uretse uyu mugabo watoje FC Barcelone hagati ya 2014 na 2017, kuko babonaga ko ariwe ufite ubushobozi bwo kongera gusubiza iyi kipe ku murongo.

Yagize ati “Nta wundi mutoza twigeze tuganira uretse Luis Enrique. Nkunda uburyo agira ishyaka. Yemeye kureka akandi kazi kari no kumuha amafaranga menshi kugira ngo abe umutoza w’ikipe y’igihugu. Uyu mutoza yujuje ibisabwa byose kugira ngo atoze ikipe ya Espagne. Azizanira abo bakorana, ariko ibi azabyitangariza mu cyumweru gitaha”.

Luis Enrique yakiniye Espagne imikino 62, anitabira ibikombe by’isi bitatu ndetse atwarana n’iki gihugu umudali wa zahabu mu mikino Olempike ya 1992.

Nk’umutoza yanyuze muri AS Roma mu Butaliyani, atoza Celta de Vigo avamo ajya muri FC Barcelona mu 2014 atwarana nayo ibikombe bibiri bya shampiyona, kimwe cy’Umwami na kimwe cya UEFA Champions League mbere yo kwegura mu 2017 akajya mu biruhuko yari amazemo umwaka.

Luis Enrique niwe ugiye gutoza Espagne mu gihe cy'imyaka ibiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza