Europa League: Arsenal yatsinze Valencia mu mukino ubanza, Chelsea iranganya (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 3 Gicurasi 2019 saa 08:35
Yasuwe :
0 0

Ibifashijwemo na Alexandre Lacazette watsinze ibitego bibiri, Arsenal yatsinze Valencia ibitego 3-1 mu mukino ubanza wa ½ cya Europa League wabaye kuri uyu wa Kane ku kibuga cyayo cya Emirates. Ku rundi ruhande, Chelsea yari yasuye Eintracht Frankfurt, amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Muri uyu mukino wabereye mu Bwongereza, Arsenal yatangiye ihuzagaruka mu bwugarizi, biyiviramo gutsindwa igitego cyo ku munota wa 11, gitsinzwe na Mouctar Diakhaby nyuma y’uko Rodrigo ahinduye umupira mu izamu, abakinnyi bugarira ba Arsenal bagasumbwa n’uyu mukinnyi wa Valencia ukiri muto akabatsindana igitego cy’umutwe.

Nyuma y’iminota irindwi, Arsenal yishyuye iki gitego, aho Lacazette yahererekanyije neza na Pierre-Emerick Aubameyang winjiye mu rubuga rw’amahina, umunyezamu Neto asohotse undi atanga umupira ahagana inyuma gato y’urubuga rw’amahina, usanga Alexandre Lacazette wahise awerekeza mu izamu.

Uyu rutahizamu w’Umufaransa, Lacazette, yatsindiye Arsenal igitego cya kabiri ku munota wa 26, ku mupira wahinduwe na Granit Xhaka, usanga uyu mukinnyi ashyiraho umutwe, umunyezamu Neto ashatse kugarura umupira ukubita igiti cy’izamu ugaruka mu nshundura, awugarura warenze umurongo.

Mu minota y’inyongera, Arsenal yabonye igitego cya gatatu cyashimangiye itsinzi yayo kinayiha impamba ifatika izajyana muri Espagne, ubwo ku burangare bw’abakinnyi b’inyuma ba Valencia , Sead Kolasinac yahinduraga umupira ku ipoto ya kabiri, usanga Pierre-Emerick Aubameyang awushyira mu izamu, Arsenal isoza umukino itsinze ibitego 3-1.

Undi mukino wa ½ wabaye kuri uyu wa Kane, wahuje Eintracht Frankufurt yo mu Budage na Chelsea yo mu Bwongereza, amakipe yombi anganya igitego 1-1. Luka Jovic yafunguye amazamu ku ruhande rw’ikipe yari mu rugo ku gitego cyabonetse ku munota wa 23 mu gihe Pedro Rodriguez yishyuriye Chelsea ku munota wa 45.

Imikino yo kwishyura muri iri rushanwa rya Europa League izaba ku wa Kane utaha, tariki ya 9 Gicurasi, aho Valencia izakira Arsenal naho Chelsea yakire Eintracht Frankfurt.

Mu nshuro 40 Arsenal yabashije gutsindamo imikino yayo ibanza muri aya marushanwa y’i Burayi, yakomeje inshuro 37 mu gihe eshatu muri izo itabashije gukomezamo harimo imwe yasezerewemo na Valencia muri ¼ cya UEFA Champions League mu 2000-01.

Mouctar Diakhaby yafunguye amazamu ku ruhande rwa Valencia hakiri kare
Petr Cech yari kure ku buryo yari gutabara ikipe ye
Ku myaka 22, uyu rutahizamu wa Valencia ni umwe mu bari kwitwara neza muri Europa League
Ubwugarizi bwa Arsenal bwatangiye umukino buhuzagurika
Goncalo Guedes yapfushije ubusa uburyo yabonye ku ruhande rwa Valencia
Lacazette atsinda igitego cya mbere ku mupira yahawe na Aubameyang
Alexandre Lacazette adunda umupira wavuyemo igitego cya kabiri
Neto yagerageje gukuramo uyu mupira wa Lacazette ugonga izamu, ujya mu rushundura
Yawugaruye wamaze kurenga umurongo
Uyu rutahizamu w'Umufaransa yafashije cyane Arsenal
Aubameyang atsinda igitego cya gatatu cya Arsenal
Uyu rutahizamu ukomoka muri Gabon yishimira igitego
Arsenal yiyongereye amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma
Umutoza wa Arsenal Unai Emery
Marcelino utoza Valencia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza