Rayon Sports ishobora gutakaza Robertinho, umukino wa Marines ukaba uwa nyuma ayitoza

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 27 Gicurasi 2019 saa 10:27
Yasuwe :
0 0

Tariki ya 1 Kamena ubwo Rayon Sports izaba yakiriye Marines FC mu mukino usoza shampiyona y’icyiciro cya mbere muri uyu mwaka w’imikino 2018/19, ushobora kuba umunsi wa nyuma umunya-Brésil, Roberto Oliveira Gonçalves de Carmo, atoza Rayon Sports kuko yamaze gufata icyemezo cyo kuba avuye mu ikipe.

Amasezerano ya Robertinho muri Rayon Sports azarangirana n’impera za shampiyona ndetse kugeza uyu munsi ntabwo ubuyobozi bw’iyi kipe bwigeze bumwegera ngo baganire ku hazaza he.

Amakuru yizewe agera ku IGIHE avuga ko Robertinho yamaze gufata icyemezo cyo kuva muri Rayon Sports nyuma y’umukino wa Marines uzaba ku wa Gatandatu tariki ya 1 Kamena 2019 saa 15:00, akaba ari nabwo iyi kipe izashyikirizwa igikombe cya cyenda cya shampiyona yegukanye ku wa Gatanu ubwo yatsindiraga Kirehe FC iwayo ibitego 4-0.

IGIHE yumvise ko Robertinho agiye gusubira iwabo muri Brésil kuruhuka ndetse adateganya gutoza Rayon Sports mu mikino y’igikombe cy’Amahoro kizatangira gukinirwa tariki ya 4 z’ukwezi gutaha, aho Rayon Sports izahura na AS Kigali mu ijonjora ribanziriza imikino ya 1/8.

Robertinho ngo ntiyishimiye kandi ko umutoza wungirije, bavuka mu gihugu kimwe, Wagner do Nascimento Silva, kugeza uyu munsi nta masezerano yigeze ahabwa na Rayon Sports.

Uyu mutoza wageze mu Rwanda muri Kamena 2018, agahabwa amasezerano y’amezi atandatu, yahawe andi mezi atandatu tariki ya 27 Ukuboza, asabwa kwegukana igikombe cya shampiyona ndetse n’icy’Amahoro.

Nyuma yo guhesha iyi kipe igikombe ku wa Gatanu w’icyumweru twasoje, Robertinho wifuzwa n’amakipe atandukanye arimo ayo muri Afurika y’Amajyepfo, azasubira iwabo mu karuhuko gato mbere yo kumenya ikizakurikiraho ku bijyanye n’ikipe ashobora gutoza mu mwaka utaha w’imikino.

Uyu mugabo w’imyaka 58 yatangiye gutoza Rayon Sports ku munsi wa 28 wa shampiyona y’umwaka ushize, ubwo yasimburaga Umubiligi Ivan Minnaert wari watandukanye n’ikipe, umukino we wa mbere awukinira i Rusizi, aho Rayon Sports yatsinzwe ibitego 2-0, itsinda Sunrise FC ibitego 4-0 mu mukino wakurikiyeho mbere y’uko inganya na Marines ibitego 2-2, isoza shampiyona iri ku mwanya wa gatatu inyuma ya APR FC na AS Kigali.

Robertinho yafashije kandi iyi kipe gukora amateka yo kugera muri ¼ cya CAF Confederation Cup, agera muri ¼ cya CECAFA Kagame Cup yabereye muri Tanzania, anatsindirwa ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2018 na Mukura Victory Sports kuri penaliti, nyuma yo kunganya ubusa ku busa.

Mu mikino 29 amaze gutozamo Rayon Sports muri uyu mwaka w’imikino, yatsinze 22, anganya itatu, atsindwa ine.

Mu bindi bikombe bikinirwa mu Rwanda, yafashije Rayon Sports kwegukana igikombe gitegurwa n’ikigega Agaciro Development Fund mu gihe iyi kipe yabaye iya gatatu muri Heroes Cup 2019, aya marushanwa yombi akaba ahuza amakipe ane ya mbere.

Robertinho ashobora kuva muri Rayon Sports nyuma yo kuyihesha igikombe cya shampiyona yaherukaga mu 2017
Abatoza ba Rayon Sports: Wagner do Nascimento Silva, Robertinho na Ramadhan basutsweho amazi n'abakinnyi ubwo bari bamaze kwegukana igikombe
Robertinho ngo ntiyishimiye ko umwungiriza we: Wagner do Nascimento Silva nta masezerano agira muri Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza