Ferwafa yafatiye umwanzuro amakipe akoresha imyambaro y’andi agambiriye kuyatera mpaga

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 12 Gicurasi 2019 saa 03:58
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, buvuga ko ikibazo cy’amakipe ategana imyambaro kugira ngo aterane mpaga cyafatiwe umwanzuro, aho guhera mu mwaka utaha w’imikino kizatazongera kugaragara.

Mu Rwanda cyane muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, hamaze igihe hagaragara gutegana imyambaro ku makipe, aho ikipe yakiriye ikora uko ishoboye ikambara amabara ameze nk’ay’ikipe yasuye kugira ngo nibura imyenda yo kwambara ize guterwa mpaga.

Muri uyu mwaka w’imikino wa 2018/2019, AS Muhanga yatumye Gicumbi FC ikinana imyenda ya Real Madrid, Sunrise FC ituma Mukura Victory Sports yambara imyenda y’ikipe y’abasaza y’i Huye, Gicumbi FC ituma Bugesera FC ijya gutira imyenda abanyeshuri mu gihe Musanze FC yatumye Kirehe FC ikinisha imyenda y’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.

Visi Perezida wa FERWAFA, Habyarimana Marcel, yabwiye IGIHE ko iki kibazo cyamaze gufatirwa umwanzuro, aho guhera mu mwaka utaha w’imikino bitazongera kugaragara muri shampiyona.

Yagize ati” Twemeje ko muri Komisiyo ishinzwe Amarushanwa batangira kubishyira mu bikorwa, mbere y’uko shampiyona itangira buri kipe igomba kugaragaza amabara y’imyenda izajya yambara. Muzi ibibazo twagiye duhura nabyo muri iyi shampiyona ariko byaratwigishije, biriya nta bunyamwuga burimo. Tuzatangirana n’umwaka utaha, tugomba guhindura iyi myumvire n’imikorere.”

Visi Perezida wa FERWAFA avuga ko iki ari kimwe mu byaganirijweho amakipe yose mu Rwanda, aho yongeye kwibutswa gutangira kubaho mu buryo bwa kinyamwuga.

Itegeko ryari risanzweho ariko ntiryakurikizwaga

Itegeko ryashyizweho mu Nama y’Inteko Rusange ya FERWAFA yabereye i Huye muri Kanama 2015, hemejwe ko buri kipe yo mu Rwanda igira umwambaro uzwi yambara iri mu rugo n’iyo yasohotse, habaho impinduka bikamenyeshwa mbere.

Mu mategeko agenga amarushanwa ya FERWAFA, igice cya gatanu, ingingo yacyo ya 21, agace ka kabiri hagira hati "Igihe ikipe yasuwe ikinisha imyenda isanzwe yambara, yamenyeshejwe igihe cyo gutangira amarushanwa. Igihe amabara asanzwe yambarwa n’amakipe agiye gukina asa, cyangwa atera kwitiranya amakipe, ikipe yasuye ihindura imyenda yo gukinisha."

Amategeko y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) nayo avuga ko ikipe yasuye ariyo igomba guhindura imyambaro igihe bibaye ngombwa.

Kapiteni wa Gicumbi FC, Myango Ombeni mu mwambaro wa Real Madrid ubwo ikipe ye yatsindwaga na AS Muhanga mu mpera z'umwaka ushize
Bugesera FC yagiye gutira imyenda abanyeshuri ubwo yari yakiriwe na Gicumbi FC muri Werurwe uyu mwaka
Visi Perezida wa FERWAFA, Habyarimana Marcel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza