Ferwafa yakoze ikipe y’umwaka irimo abakinnyi babiri gusa ba Rayon Sports

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 9 Nyakanga 2017 saa 02:54
Yasuwe :
0 0

Mu gihe bizwi ko ikipe yegukanye igikombe cya shampiyona ariyo igira abakinnyi benshi mu ikipe nziza y’umwaka, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryo ryatoye babiri gusa muri Rayon Sports batarimo Dominique Nshuti Savio na Moussa Camara.

Mu ikipe Ferwafa yatoye y’abakinnyi 11 bitwaye neza mu mwaka wa 2016-2017 bagomba guhembwa mu birori biteganyijwe kuri iki Cyumweru, hagaragaramo Ndayishimiye Eric Bakame na Kwizera Pierrot gusa ba Rayon Sports yatwaye igikombe cya shampiyona.

Byatunguranye kubona nta myugariro n’umwe w’iyi kipe watoranyijwe mu gihe ariyo yatsinzwe ibitego bike mu mwaka wose (19) ndetse ikaba yaranamaze imikino umunani itarinjizwa igitego mu ntangiriro za shampiyona.

Ikindi ni uko Rayon Sports nta rutahizamu n’umwe ifite mu bakinnyi batoranyijwe nyamara ariyo yatsinze ibitego byinshi uyu mwaka (62) irusha Police FC ya kabiri ibitego 12.

Umukinnyi watanze imipira myinshi yavuyemo ibitego, Manishimwe Djabel, yirengagijwe kimwe na Dominique Nshyuti Savio wigaragaje cyane uyu mwaka ndetse akaba yari mu nkingi zikomeye zahesheje Rayon Sports kwegukana igikombe irusha Police FC ya kabiri amanota 12, bibayeho bwa mbere mu mateka ya ruhago mu Rwanda.

Abakinnyi 11 beza b’umwaka Ferwafa yatoranyije

Umuzamu: Ndayishimie Eric (Rayon Sports)

Ba myugariro: Rusheshangoga Michel (APR FC), Nsabimana Aimable (APR FC), Kayumba Soter (AS Kigali) na Muvandimwe Jean Marie Vianney (Police FC)

Abakina hagati: Kwizera Pierre (Rayon Sports Fc) na Niyonzima Ally (Mukura VS & L)

Abakina ku mpande: Usegimana Dany ( ibumoso) na Mico Justin (iburyo) bombi ba Police FC

Ba rutahizamu babiri: Wai Yeka (Musanze Fc) na Kambale Salita Gentil (Etincelles Fc).

Niyonzima Olivier Sefu ari mu bakinnyi bari ikingi za Rayon Sports nawe ntari muri 11 beza
Nsabimana Aimable wa APR FC yatowe nka myugariro mwiza naho Moussa Camara wa Rayon Sports ntari mu 11 beza
Byitezwe ko Kwizera Pierrot atorwa nk'umukinnyi w'umwaka wahize abandi
Dominique Nshuti Savio wigaragaje uyu mwaka afasha Rayon Sports kwegukana igikombe cya shampiyona ntiyaje mu ikipe nziza y'umwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza