Pépinière yasezeye Shampiyona ishinja Ferwafa akarengane

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 27 Ukuboza 2016 saa 08:44
Yasuwe :
0 0

“Kuri ubu tubona tutakura ikipe ku Ruyenzi ngo tuyijyane i Kigali kuko ntacyo byaba bimariye abaturage. Intego yacu kwari ugushimisha abaturage bo ku Ruyenzi, ba Kamonyi bari bafite ikibuga nta kipe. Mu gihe baduhagarikiye ikibuga, rwose tuvugishije ukuri natwe turahita tuva mu marushanwa ya Ferwafa”.

Ayo ni amagambo ya Munyankumburwa Jean Marie, Perezida w’ikipe ya Pépinière FC arababaye bigaragaraga ku maso, gusa atangaza ko ikipe ye ishobora kuba amateka muri shampiyona y’u Rwanda. Ibyo hari nyuma yo guterwa mpaga ku mukino wa AS Kigali ku buryo butavuzweho rumwe. Kuri ubu, iyi kipe yarangije kwishyura abakinnyi bayo kugeza ku mishahara y’ukwezi kwa 12, ihita ibasezerera kugeza igihe kitazwi.

Ikibuga cya Pepiniere cyari kimaze kwakira imikino ibiri yaciye kuri AZAM TV

Byatangiye gute?

Umwe mu myanzuro y’inteko rusange ya Ferwafa yabaye mbere y’uko shampiyona itangira, kwari ugushyiraho akanama kagombaga gusuzuma ibibuga byose bizakinirwaho shampiyona, mbere y’uko itangizwa mu Ukwakira.

Nyuma yo gusura ibi bibuga, aka kanama kaje kwanzura ko hari ibibuga bitatu bititeguye kwakira shampiyona. Ikibuga cya Sunrise, icya Gicumbi n’icy’Amagaju.

Intangiriro zo kwibaza ku kibuga cya Runda cyo cyari cyaremewe mbere, ni umukino ikipe ya Pépinière yatsinzwemo na Police 2-1 ku munsi wa munani, aho ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, ryifashishije amafoto ya IGIHE mu kwemeza ko iki kibuga kitagakwiye kuba cyakirirwaho shampiyona.

Umukino wakurikiyeho wa APR FC, waje kujyanwa kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo nyuma yo kumvikana kw’amakipe yombi gusa Ferwafa iza gufata icyemeza ko n’indi mikino bizagenda gutyo.

Ibi byaje gukurikirwa n’amabaruwa Ferwafa yandikiranye na Pépinière ibwira iyi kipe ko umukino wayo na AS Kigali ugomba kubera ku Kicukiro kubera ko ikibuga cyayo kitameza neza, mu gihe Pépinière yakomezaga kuvuga ko ikibuga cyiteguye kwakira umukino.

Nta kintu cyatangajwe iki kibuga cyanengwaga ngo kibe cyakosorwa. Icyaje kuba, ni uko ku mukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona, Pépinière yaje gutegerereza AS Kigali ku Ruyenzi ntiyayibona, mu gihe abanyamujyi na Ferwafa bari ku Kicukiro birangira banayiteye mpaga.

Ni iki kigiye gukurikira?

Ubwo twaganiraga na Perezida w’ikipe ya Pépinière, Munyankumburwa Jean Marie, yadutangarije ko mu gihe umukino wa AS Kigali udasubiwemo ndetse n’ikibuga cyabo ntigikomorerwe, ikipe ye ititeguye gukomeza amarushanwa.

Yagize ati “Kugeza ubu sinzi impamvu iki kibuga cyahagaritswe kuko cyari cyarasuwe mbere ariko byaje kurangira batwandikiye ngo ikibuga cyahagaritswe."

“Ku mukino wa AS Kigali twari twasabye ko ukinirwa ku Ruyenzi tujyayo dutegereza AS Kigali ku Ruyenzi ntitwayibona, tuza kubona nyuma bayihaye amanota ngo twatewe mpaga. Ntabwo tuzategereza mpaga zindi, ahubwo turahagarika gukina mu gihe ikibuga cyacu batacyemeye. Amafaranga twatangaga, tuzareba ikindi yafasha abaturage ba Kamonyi."

Pépinière yari ibayeho gute?

Ikipe ya Pépinière yazamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka, izana intego zo kuzamura abakinnyi bakiri bato. Kuri ubu, yari itarashobora kubona amanota atatu mu cyiciro cya mbere, nubwo abatoza n’ubuyobozi bizeraga ko ntarirarenga. Iyi kipe, yari ishingiye ku muntu umwe wayifashaga buri kimwe cyose yakeneraga, ni Perezida wayo Munyankumburwa Jean Marie.

Pépinière , yakoreshaga miliyoni eshatu n’ibihumbi 800 mu mishahara y’abakinnyi n’abatoza ku kwezi, mu gihe abakinnyi banatangwagaho arenga miliyoni mu macumbi n’amafunguro kuko babaga hamwe. Ibi bivuze ko iyi kipe yakoreshaga miliyoni eshanu ku kwezi, zikaba miliyoni 50 ku mwaka wa shampiyona, zose zari buve mu mufuka w’uyu mu Perezida. Uyu, akaba atangaza ko yari yabikoze mu gushaka gushimisha abaturage ba Kamonyi ko aho kwimura ikipe i Kigali yareba ubundi buryo abashimishamo.

Twagerageje kuvugisha muri Ferwafa, gusa Umuvugizi wayo Mussa Hakizimana, atubwira ko nta makuru afite kuri iki kibazo cyane ko yari amaze iminsi muri konje.

Ikibuga cya Sunrise gikomeje cyo gukinirwaho nubwo kijya gicishamo kikamera gutya...
Stade Mumena na yo ijya ihinduka inyanja rimwe na rimwe bigatuma imikino ihagarikwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza