FIFA yasabye Ferwafa gusubika amatora hagakorwa iperereza ku bibazo biyivugwamo

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 1 Nzeri 2017 saa 10:20
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru ku isi(FIFA) ryasabye Ferwafa gusubika amatora ya Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, yari ateganyijwe ku itariki ya 10 Nzeri 2017.

Ibaruwa FIFA yandikiye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda kuri uyu wa 1 Nzeri 2017, ivuga ko yakiriye ikirego cy’abayobozi b’amashyirahamwe y’imikino mu Rwanda bavuga ko imitegurire y’amatora itubahirije amategeko.

Iki kirego cyageze muri FIFA ku wa 23 Kanama mu gihe amatora ya Perezida wa Ferwafa yari ateganyijwe ku wa 10 Nzeri 2017.

Itangazo rikomeza rikomeza rivuga ko intego za FIFA ari uguharanira no kwimakaza amahoro mu mashyirahamwe ndetse amatora agategurwa mu buryo burimo demokarasi hakurikijwe amategeko n’amabwiriza agenga amashyirahamwe y’imikino.

FIFA na none ishaka ko amatora aba mu mwuka w’ubwubahane n’amahoro bikwiye.
Ishingiye ku makuru yagejejweho, FIFA isanga umwuka uri muri Ferwafa uteye impungenge ku buryo imitegurire y’amatora yatiza umurindi amakimbirane asanzwe.

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Kuva ubu tugiye gukurikirana mu bushishozi inyandiko yashyizweho umukono n’abagize inteko rusange ya Ferwafa kugira ngo ifatweho ibyemezo, bizamenyeshwa abo bireba na Ferwafa irimo.”

Mu rwego rwo gukumira ukutumvikana ku bizava mu matora, FIFA yasabye Ferwafa kwimura itariki y’amatora, itariki nshya ikazashyirwaho nyuma y’imyanzuro ku bibazo ifite mu gihe kitarenze amezi atatu.

Abakandida bahatanira kuyobora Ferwafa ni babiri aribo Nzamwita Vincent De Gaulle usanzwe kuri uyu mwanya na Mwanafunzi Albert.

Kanda hano usome ibaruwa FIFA yandikiye FERWAFA


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza