Gicumbi FC yakubiwe kabiri agahimbazamusyi, yahize gutsinda APR FC

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 9 Gicurasi 2019 saa 10:49
Yasuwe :
0 0

Umutoza w’ikipe ya Gicumbi FC, Banamwana Camarade avuga ko ikipe ye iza gukina yugarira cyane ndetse ikanasatira mu mukino iza kwakiramo APR FC kuri uyu wa Kane ku munsi wa 27 wa shampiyona.

Gicumbi FC ikeneye amanota atatu mu mikino isigaye kugira ngo yizere kuguma mu cyiciro cya mbere mu gihe APR FC yo ishaka kongera kwisubiza umwanya wa mbere.

Iyi kipe iheruka kunganya na Marines FC, iri ku mwanya wa 14 n’amanota 27, aho irusha amanota atandatu Kirehe FC ya 15 ifite amanota 21 ikaba iri mu murongo utukura.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, umutoza wa Gicumbi FC, Banamwana Camarade yatangaje ko agiye kugarira cyane ikipe ya APR FC ari nako ayisatira kugira ngo abone uko ayitsinda igitego kimuhesha amanota atatu y’uyu munsi, kuko we nta yandi mahitamo afite.

Ati "Umukino w’uyu munsi ni umukino mwiza cyane, turakina dushaka amanota atatu kurusha uko APR FC iyakeneye kuko yo itabonye igikombe cya Shampiyona yakwitegura neza ndeste ikaba yanatwara icy’Amahoro. Ariko twebwe twitwaye nabi twamanuka.’’

“Ni umukino nk’iyindi. Turaza kugarira cyane gusa tunasatire. Uko nakinnye nayo tunganya ubusa ku busa mu mukino ubanza narugariye gusa, ariko uyu munsi haraza kwiyongeraho gusatira kuko twifuza amanota atatu yaturokora kumanuka.”

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko abakinnyi ndetse n’umutoza wa Gicumbi FC, bakubiwe kabiri agahimbazamusyi bari basanzwe bahabwa uko batsinze umukino, kakaba kavuye ku bihumbi 20 Frw kagera ku bihumbi 40 Frw nubwo Banamwana yirinze kugira icyo abivugaho.

APR FC iri ku mwanya wa kabiri, ishobora kwisubiza umwanya wa mbere niramuka itsinze uyu munsi, aho yagira amanora 62 mu gihe Rayon Sports ya mbere n’amanota 60 kugeza ubu, yo izakirwa n’Amagaju FC ya nyuma i Nyamagabe mu mukino uzaba ku wa Gatandatu.

Gahunda y’umunsi wa 27 wa shampiyona

Ku wa Kane tariki ya 9 Gicurasi

Gicumbi FC vs APR FC (Gicumbi stadium)

Ku wa Gatanu tariki ya 10 Gicurasi

AS Kigali vs AS Muhanga (Stade de Kigali)
Kirehe FC vs Mukura VS (Kirehe)

Ku wa Gatandatu tariki ya 11 Gicurasi

SC Kiyovu vs Espoir FC (Stade Mumena)
Musanze FC vs Sunrise FC (Stade Ubworoherane)
Bugesera FC vs Police FC (Stade Kicukiro)
Amagaju FC vs Rayon Sports FC (Nyagisenyi)

Ku wa Kabiri tariki ya 14 Gicurasi

Marines FC vs Etincelles FC (Stade Umuganda)

Abakinnyi batemerewe gukina iyi mikino

1. Nsengiyumva Irshad (Marines FC)
2. Runanira Amza (Marines FC)
3. Nzungu Mfitumikiza (Gicumbi FC)
4. Nsabimana Aimable (Police FC)
5. Rutanga Eric (Rayon Sports FC)
6. Sarpong Michel (Rayon Sports FC)
7. Ciza Hussein (Mukura VS & L)
8. Amewuga Francis (Amagaju FC)
9. Mushimiyimana Regis (Sunrise FC)

Iyi kipe yabanjemo mu mukino ubanza wa Shampiyona ntiyigeze ibasha guhangara Gicumbi FC
Ikipe ya APR FC yari iya mbere ku rutonde yanganyije na Gicumbi yari iya nyuma umukino watunguye benshi
Umunyezamu wa Gicumbi FC Sozera Anselme ashimira Imana nyuma yo kunganya na APR FC 0-0 mu mukino ubanza wa Shampiyona kuri Stade ya Kigali
Ikibuga cya Gicumbi kigora amakipe menshi ndetse harimo n'akomeye
Kayijuka Gaspard wari Komiseri w'umukino wa Gicumbi na Rayon Sports yategetse ko ibyatsi by'ikibuga cya Gicumbi byakatwa mu gihe amakipe yari ageze ku kibuga
Umutoza wa Gicumbi FC, Banamwana Camarade ku kibuga cye yahatsindiye amakipe y'ibigugu nka AS Kigali, Kiyovu Sports ahanganyiriza na Mukura VS igitego 1-1

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza