Hakusanyijwe miliyoni 1.2 yo kugoboka umuryango wa Mutuyimana wakiniraga Rayon Sports

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 19 Nzeri 2017 saa 08:21
Yasuwe :
0 0

Abakunzi ba Rayon Sports n’aba siporo muri rusange bitabiriye imikino ibiri iyi kipe yakinnye mu irushanwa ry’Agaciro Development Fund nyuma y’urupfu rw’uwari umunyezamu wayo, Mutuyimana Everiste, bagiye bashyira mu duseke amafaranga ahwanye n’ubushobozi bwabo yose hamwe akaba angana na miliyoni n’ibihumbi maganabiri.

Iki gikorwa cyateguwe n’amatsinda y’abafana ba Rayon Sports abiri; Gikundiro Forver na March Generation cyakozwe ku mukino ikipe yabo yahuyemo na AS Kigali itsindwa igitego 1-0 no kuwo yatsinzemo APR FC igitego 1-0.

Iyi mikino yabaye nyuma y’urupfu rutunguranye rwa Mutuyimana wari wagaragaye ku mukino wa mbere bakinnye na Police FC.

Nk’uko Daniel Gahamanyi ushinzwe itangazamakuru muri Gikundiro Forver yabitangarije IGIHE, nk’abafana bahujwe no gukunda Rayon Sports babonye ko bagomba kugira icyo bakora bakagoboka umuryango wa Nyakwigendera ariko banifashisha abandi bafana n’abakunzi b’umupira muri rusange.

Yagize ati “Kubura umukinnyi wacu mu buryo butunguranye kuriya byari inshamugongo gusa twagombaga kugira icyo dukora mu bushobozi bwacu tukanifashisha abandi baba abakunda Rayon Sports cyangwa umupira muri rusange. Dufatanyije na March Generation twashyizeho agaseke ko kugoboka umuryango wa Mutuyimana kandi byatanze umusaruro.”

Gahamanyi yavuze ko ku mukino wa kabiri wahuje Rayon Sports na AS Kigali ari nawo wakurikiye urupfu rwa Mutuyimana, habonetse 1, 000, 630 Frw mu gihe ku mukino wa gatatu bakina na APR FC, hakusanyijwe ibihumbi 225,000 Frw yose hamwe akaba ari 1, 225, 630.

Uretse gukusanya aya mafaranga yo kuguboka umuryango Mutuyimana yasize, Gikundiro Forever ku giti cyayo yanishatsemo amafaranga ibihumbi 500 y’u Rwanda iyashyira mu kigega Agaciro Development Fund mu rwego rwo kurenga gufana ikipe yabo ahubwo bakanagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Inkunga yagenewe ikigega Agaciro yashyikirijwe abakiyobora ku mukino wa nyuma w’irushanwa Agaciro Development Fund mu gihe iyo kugoboka umuryango wa Mutuyimana yahawe uwuhagarariye ku munsi wo gushyingura uyu mukinnyi.

Abagize Gikundiro Forver mu ishyingurwa rya Mutuyimana mu irimbi rya Rusororo
Mutuyimana Evariste yitabye Imana mu buryo butunguranye
abafana ba Rayon Sports bibumbiye muri Gikundiro Forver
Gikundiro Forever yanatanze ibihumbi 500 Frw mu Kigega Agaciro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza