Haruna Niyonzima yageze muri Tanzania atangirana imyitozo na Simba SC yitegura Rayon Sports

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 7 Kanama 2017 saa 01:50
Yasuwe :
0 0

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Haruna Niyonzima, yageze muri Tanzania ahita anatangirana imyitozo n’ikipe ye nshya ya Simba SC yitegura umukino ukomeye uzayihuza na Rayon Sports.

Haruna Niyonzima wari umaze imyaka itanu akinira Yanga Africans yo muri Tanzania ariko mu mpera za shampiyona 2016-2017 agafata icyemezo cyo gutandukana na yo, yamaze kugera muri mukeba, Simba SC ndetse atangira imyitozo na bagenzi be.

Uyu mukinnyi witeguwe cyane n’abafana batari bake ndetse bamaze kugura umwenda we, biteganyijwe ko azerekanwa ku mugaragaro mu mukino wa gicuti Simba SC izakina na Rayon Sports kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 8 Kanama 2017, uzabera i Dar Es Salaam.

Iyi kipe ifite igikombe cya shampiyona y’u Rwanda yo biteganyijwe ko ihaguruka i Kigali kuri uyu wa Mbere saa cyenda iyobowe n’umutoza mushya, Karekezi Olivier na we ugiye gutoza umukino wa mbere ukomeye.

Amakipe yombi aritegura shampiyona zo mu bihugu byayo n’amarushanwa yo ku mugabane wa Afurika ariko by’umwihariko Rayon Sports ikaba izanifashisha uyu mukino mu kumenyereza abakinnyi benshi bashya yaguze.

Muri abo bakinnyi harimo Rutanga Eric wavuye muri APR FC, Niyonzima Ally wavuye muri Mukura VS, Mugisha Gilbert wavuye muri Pépinière FC, Tamboura Alhasanne wakinaga muri Mali, Bimenyimana Bonfils Khaleb wakiniraga Vital’O, Usengimana Faustin wavuye muri APR FC na Niyonkuru Djuma Radjou wakiniraga Musanze FC.

Inkuru bifitanye isano:

-  Haruna Niyonzima witeguwe nk’igikomangoma muri Simba SC azerekanwa ku mukino wa Rayon Sports

-  Usengimana Faustin na Niyonzima Ally mu bakinnyi Rayon Sports izajyana muri Tanzania

Haruna Niyonzima (ibumoso) nyuma y'imyitozo ya mbere yakoze muri Simba SC kuri uyu wa mbere
Umuyobozi wungirije wa Simba SC, Iddi Kajuna, yakira Haruna Niyonzima ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Mwalimu Julius Nyerere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza