Haruna yavuze ku mukobwa muri Tanzania watangaje ko bagiranye “urukundo”

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 31 Kanama 2017 saa 06:50
Yasuwe :
0 0

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Haruna Niyonzima usanzwe akinira Simba SC muri Tanzania, yasobanuye iby’umukobwa witwa Miriam Jolwa ariko uzwi nka Jini Kabula watangaje ko bagiranye umubano ukomeye agaca inyuma umugore we.

Uyu mukobwa usanzwe akina amafilime muri Tanzania, yigeze no gukundana n’icyamamare mu muziki Ruta Bushoke ‘Bushoke’. Aherutse gutangaza ko yagiranye umubano udasanzwe na Haruna Niyonzima ndetse bahuza urugwiro nk’abakundana.

Mu kiganiro Haruna yagiranye na Ayo TV yahakanye iby’uko yakundanye n’uyu mukobwa avuga uretse kuba atarigeze akundana nawe, Atari no mu cyiciro cy’abakobwa yahitamo kugirana umubano wihariye.

Yagize ati “Ndi umuntu nshobora gukunda cyangwa gukundwa ariko Kabula rwose ntabwo ari mu cyiciro cy’umukobwa nakunda. Njye namufashe nk’umukobwa usekeje.”

Haruna yavuze ko iyo umugore we w’isezerano, Uwineza Consolée aza kuba Atari umuntu ushyira mu gaciro ubu baba baratandukanye kubera amagambo ya Kabula.

Yagize ati “Umugore wanjye iyo aza kuba atari umuntu ushishoza twakabaye twaramaze no gutandukana. Umugore wanjye ntabwo akunda ibintu nk’ibyo. Icya mbere ugomba kumenya ni uko mva iwacu nari kumwe nawe.”

Uyu mukinnyi abajijwe niba azafata umwanya akajya gusura Kabula aho ari mu bitaro, yavuze ko nk’umusilamu mwiza amusabira ku Mana kugira ngo umukize ariko adashobora kujya kumureba kuko yashatse kumwanduriza izina bityo atajya kumwiyoberanyaho.

Haruna amaze imyaka itandatu muri Tanzania, itanu muriyo akaba yarayimaze akinira Yanga Africans aho yagiriye ibihe byiza ndetse aba umwe mu bakinnyi bakunzwe cyane muri iki gihugu haba mu kibuga no hanze yacyo

Mu mpera z’umwaka ushzie nibwo yatangaje ko atazakomeza gukinira Yanga ayivamo ajya muri Simba SC nayo yo muri Tanzania.

Kabula yatangaje ko yagiranye urukundo na Haruna Niyonzima
Haruna Niyonzima yavuze ko umugore we Uwineza Consolée amwizera ku buryo atakumva amagambo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza