Hatangijwe amarushanwa y’imikino mu bigo by’amashuri yitiriwe Perezida Kagame

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 12 Werurwe 2017 saa 06:48
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe rya Siporo mu Mashuri (FRSS) ryitiriye Perezida Kagame amarushanwa y’imikino azaba muri uyu mwaka wa 2017.

Kuri iki Cyumweru aya marushanwa yiswe “Amashuri Kagame Cup” yatangijwe mu Rwunge rw’amashuri rwa Saint Aloys Rwamagana.

Padiri Gatete Innocent uyobora FRSS yasobanuye ko aya marushanwa azajya aba mu mikino myinshi mu gushimira Umukuru w’igihugu.

Yagize ati “Ubusanzwe irushanwa rya Kagame Cup ryahuzaga amakipe y’umupira w’amaguru ariko uyu mwaka twashyizemo imikino yose nka basketball, Handball, Rugby n’indi. Perezida wacu ni we mukunzi wa siporo wa mbere, turabizi akunda urubyiruko, akunda abanyeshuri niyo mpamvu uyu mwaka twashatse kumutura aya marushanwa yose.”

Gutangiza aya marushanwa yahuriranye no gutaha inzu y’imikino mu ishuri rya Saint Aloys Rwamagana yuzuye itwaye asaga miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda. Uyu muhango Witabiriwe na Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Uwacu Julienne, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Isaac Munyakazi na Amb. Munyabagisha Valens uyobora Komite Olempike y’u Rwanda.

Minisitiri Uwacu yagaragaje ko amarushanwa yateguwe mu mashuri ari ngombwa mu rubyiruko.

Yagize ati “Twaje muri iri shuri rya Saint Aloys Rwamagana kugira ngo dufatanye n’ubuyobozi bw’ishuru, Minisiteri y’Uburezi na Minisiteri ya Siporo n’Umuco mu gutangiza amarushanwa Amashuri Kagame Cup mu nk’uburyo bumwe bufasha abana gukina imikino itandukanye.”

Yakomeje agira ati “Ikindi bizadufasha kwizera ko dufite abana batojwe yaba umuco na siporo ku buryo hazavamo n’abakinira amakipe y’igihugu atandukanye bitewe n’uko babitojwe hakiri kare kandi bahabwe ibyangombwa byose by’ibanze kugira ngo bazamuke neza.”

Imikino ihuza ibigo by’amashuri yagiye izamura impano yaba mu mupira w’amaguru, muri basketball, Volleyball n’indi ariko muri iki gihe bisa nibyasubiye inyuma. Minisitiri Uwacu avuga ko bigomba gukemuka vuba cyane, siporo mu mashuri ikongera ikazigaragaza, bikazanagira uruhare mu gutsinda ku igihugu ku ruhando mpuzamahanga mu mikino.

Minisitiri Uwacu atangiza imikino "Amashuri Kagame Cup"
Amarushanwa y' " Amashuri Kagame Cup 2017" yatangirijwe muri Saint Aloys Rwamagana
Hakinwe n'imikino yo gusiganwa ku maguru
Abayobozi n'abanyeshuri bahereye mu gukora imyitozo ngororamubiri
Minisitiri Uwacu atangiza imikino "Amashuri Kagame Cup"
Uhereye ibumoso: Padiri Gatete Innocent uyobora Ishyirahamwe ry'imikino mu mashuri, Amb Munyabagisha Valens uyobora Komite Olempike, Minisitiri Uwacu Julienne na Isaac Munyaneza Umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuy
Abayobozi bakuru bafashe ifoto y'urwibutso n'abanyeshuri
Abana bo muri Saint Aloys Rwamagana banerekanye impano mu mbyino gakondo
Uyu mwana yagaruagje impano mu kubyina yikoreye
Uyu mwana yagaruagje impano mu kubyina yikoreye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza