Hategerejwe inama karundura yemeza niba Cristiano Ronaldo ajya muri Juventus

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 9 Nyakanga 2018 saa 03:30
Yasuwe :
0 0

Mu Mujyi wa Madrid, kuri uyu wa Kabiri hazabera inama ikomeye hagati ya Jorge Mendes ushinzwe inyungu za Cristiano Ronaldo na Perezida wa Real Madrid, Florentino Perez ari nayo izafata icyemezo cya nyuma ku igurishwa ry’uyu mukinnyi wifuzwa cyane na Juventus yo mu Butaliyani iri kumutangaho agera kuri miliyoni 88 z’ama-Pound.

Daily Mail yatangaje ko aba bagabo bombi bazaganira imbonankubone ku hazaza ha Ronaldo wamaze kugaragaza ko yifuza kwerekeza mu Butaliyani ndetse n’abafana ba Juventus bakaba bamutegereje ari benshi.

Amakuru y’uko uyu mukinnyi umaze kwegukana Ballon d’Or eshanu ashaka kujya muri Juventus yongeye gukomeza umurego mu mpeza z’icyumweru nyuma y’aho bimenyekaniye ko yanze kwerekeza mu ikipe yo mu Bushinwa yashakaga kumwishyura miliyoni 177 z’ama-pound mu gihe cy’imyaka ibiri.

Ronaldo niyerekeza muri Juventus azaba abisikanye n’umunyezamu Gianluigi Buffon wari uyimazemo imyaka 17 werekeje muri PSG mu Bufaransa.

Inkuru bifitanye isano: Cristiano Ronaldo mu nzira isohoka muri Real Madrid kuri miliyoni 88£

Ibinyamakuru byo mu Butaliyani byanditse cyane kuri uyu mukinnyi aho nka Tutto Sport mu nkuru ibanza yagize iti "Ni wowe wenyine ubura"

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza