Congo Kinshasa na Zambia byatumiwe muri CECAFA Kagame Cup i Kigali

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 29 Gicurasi 2019 saa 03:26
Yasuwe :
0 0

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika y’Uburasirazuba n’iyo Hagati, CECAFA, yatumiye amakipe atatu yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Zambia mu marushanwa ya Kagame Cup izabera i Kigali muri Nyakanga uyu mwaka.

Nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Cecafa Nicholas Musonye, CECAFA Kagame Cup y’uyu mwaka izabera mu Rwanda guhera tariki ya 7 kugeza ku ya 21 Nyakanga, byitezwe ko izitabirwa n’amakipe 18.

Yavuze ko mu makipe azitabira harimo ayo muri Repubulika Iharanira Demokarasi na Congo na Zambia.

Yagize ati "Kugeza ubu amakipe yamaze kwemera kwitabira CECAFA Kagame Cup ni Zesco United yo muri Zambia, AS Vita Club na Daring Club Motema Pembe zo muri Congo Kinshasa. Ni amakipe akomeye ku buryo kugaragara mu irushanwa kwayo bizafasha amakipe yacu kwitegura amarushanwa ya CAF mu mwaka utaha w’imikino.”

Iri rushanwa risanzwe riterwa inkunga na Perezida Paul Kagame, rigarutse i Kigali nyuma y’imyaka itanu ndetse ni ku nshuro ya gatandatu rizaba rikinirwa ku butaka bw’u Rwanda, aho APR FC yaryegukanye inshuro eshatu muri eshanu rimaze gukinirwa mu rw’imisozi igihumbi.

CECAFA Kagame Cup yaherukaga kubera ku butaka bw’u Rwanda mu mwaka wa 2014, aho El Merreikh yo muri Sudani yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma APR FC igitego 1-0.

Mu mwaka ushize iri rushanwa ryari rimaze imyaka ibiri ridakinwa, ryabereye muri Tanzania, ryegukanwa na Azam FC itsinze Simba SC ibitego 2-1. APR FC yaviriyemo mu matsinda naho Rayon Sports iviramo muri ¼.

Iri rushanwa rihuza amakipe yo mu bihugu 12 byo mu Karere ka Afurika y’uburasirazuba n’iyo hagati birimo: u Rwanda, Kenya, Burundi, Djibouti, Eritrea, Sudan, Somalia, Sudan y’Epfo, Ethiopia, Uganda, Tanzania na Zanzibar.

Guhera mu 2002 riterwa inkunga na Perezida Kagame , aho ashyiramo inkunga y’ibihumbi $60 agabanywa amakipe atatu ya mbere.

Uretse Kagame Cup, muri Gashyantare ubuyobozi bwa CECAFA bwatangaje ko hari andi marushanwa arimo iry’abatarengeje imyaka 15 n’iry’abatarengeje 17, yombi azabera muri Eritrea muri Kanama, iry’abatarengeje imyaka 20 rikabera muri Uganda muri Nzeri mu gihe CECAFA Senior Challenge Cup ihuza amakipe y’ibihugu yo izaba mu Ukuboza uyu mwaka ikakirwa na Uganda.

CECAFA y’abagore izakirwa na Tanzania ifite irushanwa riheruka mu Ugushingo mu gihe iy’abatarengeje imyaka 20 izaba ikinwa ku nshuro ya mbere izakirwa na Kenya.

Zesco United yo muri Zambia izitabira CECAFA Kagame Cup i Kigali
AS Vita Club na Motema Pembe zo muri Congo Kinshasa na zo zitegerejwe i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza