Ibirori bya Rayon Sports yishimira igikombe cya Shampiyona mu mafoto

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 3 Kamena 2019 saa 03:05
Yasuwe :
0 0

Rayon Sports yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona Azam Rwanda Premier League 2018-2019, nyuma yo gutsinda Marines FC ibitego 3-0 kuri Stade Amahoro i Remera, umukino wari witabiriye n’imbaga y’abafana ba Gikundiro yiteguye kuzamura igikombe baherukaga mu 2017.

Byari ibirori by’akataraboneka byahereye kuri Stade Amahoro, aho abakinnyi bashyikirijwe igikombe abarimo rutahizamu w’umunya-Ghana Michael Sarpong ndetse n’umunya Brazil Jonathan Da Silva, bakakizengurukana Stade yose bacyereka abafana babashyigikiye mu mikino 30 yose ya Shampiyona.

Mbere yo gusohoka muri Stade Amahoro, bafana bahahuriye ari benshi bamwe bazanywe no gusezera ku ikipe yabo mbere y’uko ikomereza ibirori kuri Matina Motel y’Umuyobozi wungirije wayo, Muhirwa Freddy, mu gihe abandi bari biganjemo abamotari bo bari biteguye kuyiherekeza mu rugendo rwose rwatangiriye kuri Stade Amahoro kugera mu mujyi.

Aha kandi niho umufana rurangiranwa wa Gikundiro Ngenzahimana Jean Bosco uzwi ku izina rya Rwarutabura, yasabwe n’abapolisi ko yamanuka ku modoka yo mu bwoko bwa Pajero yari yiteguye kugenda yicaye hejuru muri urwo rugendo.

Rwarutabura yabanje gutsimbarara maze amanurwa kuri iyo modoka n’abapolisi bari bashinzwe umutekano kuri Stade Amahoro, akomeza urugendo yicaye kuri moto nk’abandi bafana bose.

Kuri Matina Motel bakunze kwita kwa Freddy niho habereye ibirori by’ijoro. Abakunzi ba Gikundiro ku ikubitiro bataramiwe na Senderi International Hit mu ndirimbo ye ikunzwe cyane n’abafana b’iyi kipe aho yagiraga ati ”Ubyemere cyangwa ubihakane Rayon ports ifite ingufu.’’

Nyuma y’uyu muhanzi hakurikiyeho amagambo y’abayobozi ba Rayon Sports batandukanye bagiye bashimira abakinnyi, abatoza ndetse n’abafana batahwemye kubaba hafi yaba muri Shampiyona, muri CAF Confederations Cup ndetse no ku myitozo y’ikipe yabo.

Umuyobozi w’iyi kipe Muvunyi Paul abemerera ko noneho Rayon Sports izagera ku mukino wa nyuma wa CAF Champions League, izaserukiramo u Rwanda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, ushinzwe EAC, Amb. Olivier Nduhungirehe, yabwiye abari aho ko nubwo atari umufana wa Rayon Sports ariko ayikunda, abashimira ubwitange bagaragaje muri uyu mwaka wa Shampiyona ndetse abifuriza kuzitwara neza mu marushanwa yo ku rwego rw’umugabane wa Afurika.

Nyuma y’iri jambo, umuhanzi King James, yataramiye abafana ba Gikundiro mu ndirimnbo bakunze cyane yitwa ‘’Umuriro watse’’ yanyuze benshi ari nabwo bamuzaniye umunyezamu Mazimpaka Andre bamwikoreye ku rutugu.

Uyu munyezamu yafatanyije n’uyu muhanzi gususurutsa abafana ndetse na Rwarutabura udatangwa n’ibirori by’iyi kipe afatanya n’aba basore bombi.

Kuri Stade Amahoro i Remera abakinnyi ba Rayon Sports bifotoreje ku gikombe cya Shampiyona bari bamaze kwegukana
Sarpong yahise agifata ajya kucyereka abafana
Yakurikiwe n'Umunya-Brazil Jonathan Da Silva
Byari ibyishimo ku bafana ba Gikundiro
Mu gice basanzwe bicaramo cya 18 bari buzuye
Ubwo Sarpong yari akigejeje imbere yabo
Nyuma yambitse umwenda we umwe mu muryango umushyigikira utuye i Musanze
Bafata ifoto y'urwibutso
Ndetse n'Umunye-Congo Kakule Mugheni Fabrice
Irambona Eric afata ifoto y'urwibutso
Manishimwe Djabel n'umugore we nabo bafatiye ifoto y'urwibutso ku gikombe
Mu gihe imodoka yari gukorerwaho akarasisi yari itarahaguruka nibo bicaye mu myanya y'imbere
Kuri Stade Amahoro imodoka abakinnyi bakoreyeho akarasisi itarahaguruka
Abapolisi basabye Rwarutabura wifuzaga kugenda yicaye hejuru ko yamanuka
Yabanje kwanga baramukurura bamuvanayo
Ubwo yari ageze hasi
Imodoka abakinnyi bakoresheje berekana igikombe batwaye nyuma yo gutsinda Kirehe FC ibitego 4-0
Ubwo yari igeze ku Gisimenti
Isohoka mu muhanda werekeza kuri Stade Amahoro ifashe ugana mu mujyi
Abamotari bari bayigaragiye ubwo yari igeze kuri Kigali Convention Centre
Kuri Sopetrade ibyishimo byari byose
Ubwo yari igeze kuri Peyaje
Yari iherekejwe n'iyo abakinnyi ba Rayon Sports basanzwe bagendamo
Bamwe bikuye amashati maze bagenda kuri moto bahagaze
Kuri Matina Motel kwa Muhirwa Freddy niho hakomereje ibirori
Perezida wa Komite Olempike Munyabagisha Valens wigeze no kuba Perezida wa Rayon Sports nawe yari ahari
Senderi ataramira aba-Rayon ababwira ati ''Ubyemere cyangwa ubihakane Rayon Sports ifite ingufu"
Byari ibyishimo ku bayobozi b'iyi kipe
Umunyamakuru wamamaye mu kogeza imipira, Jean Lambert Gatare niwe wari umushyushyarugamba muri ibi birori
Kapiteni w'iyi kipe Manzi Thierry niwe wahawe ijambo ngo avugire bagenzi be ayoboye
Yababwiye ko habayeho kwitanga kudasanzwe kugira ngo babashe kwegukana iki gikombe
Gacinya Chance Denis wigeze kuyobora Rayon Sports, yashimiye Muvunyi ku bw'akazi katoroshye yakoreye Rayon Sports
Minisitiri Nduhungirehe nawe wari muri ibi birori yabwiye abafana ba Gikundiro ko nubwo atayifana ariko ayikunda
Perezida wa Rayon Sports Paul Muvunyi yabwiye abari bari aho ko byasabye ingufu nyinshi kugira ngo isezerano basezeranye barisohoze
Umuhanzi w'icyamamare King James yataramiye abari aho agira ati ''Umuriro watse''
Babyinanye nawe biratinda
King James asanzwe ari umufana wa Rayon Sports
Yafatanyije na Rwarutabura maze basusurutsa imbaga yari muri ibi birori
Bamufatiragaho amafoto ari ku rubyiniro
Abafana bazanye umunyezamu Mazimpaka Andre ku rubyiniro bamutereye ku bitugu
Icyakurikiyeho kwari ukubyinana na King James
Wari umugoroba w'ibyishimo haba ku bafana, abakinnyi ndetse n'abayobozi ba Gikundiro
Umunyezamu Mazimpaka Andre mu madarubindi y'ubururu
Uhereye iburyo ni Nkundamatch w'i Kirinda, umunyezamu Mazimpaka Andre ndetse na Wanyanza watsindiye itike yo kuzajya kureba umukino wa Arsenal kuri Emirates Stadium
Nyuma yo kubereka ibirori Mazimpaka Andre yakuwe ku rubyiniro na none ateruwe
Umunyamabanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe yasinyiye umufana ku mupira yamuzaniye
Nyuma y'ibirori cyari igihe cyo gufata amafoto y'urwibutso kuri bamwe
Ndetse no kuri Manzi Thierry Kapiteni wa Rayon Sports
Olivier Nduhungirehe nawe yafashe ifoto y'urwibutso ateruye igikombe cya Shampiyona cyegukanywe na Rayon Sports

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza