Ibirori i Kirehe! Amafoto 50 yerekana ibihe by’ingenzi bya Rayon Sports itwara igikombe cya Shampiyona

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 25 Gicurasi 2019 saa 02:15
Yasuwe :
0 0

Ikipe ya Rayon Sports yegukanye igikombve cya Shampiyona Azam Rwanda Premier League 2018-2019, ku munsi wa 29 wayo, kuri uyu wa gatanu itsinze Kirehe FC ibitego 4-0 ku kibuga cya Nyakarambi.

Uretse kuba umutoza wayo Robertinho yari yatangarije IGIHE mbere y’umukino ko intego ari ukwegukana igikombe, baba abakinnyi ndetse n’abafana ba Gikundiro bari bigaruriye umujyi wa Kirehe bagaragaza icyizere cyinshi cyo gutahukana igikombe mu Mujyi wa Kigali.

Umukino wagaragaje ishyaka ryinshi ku ikipe ya Rayon Sports yasatiriye cyane ikipe ya Kirehe FC ndetse binarangira iyibonyemo ibitego 4-0, byatsinzwe na ba rutahizamu b’abanyamahanga, Umunya-Ghana Michael Sarpong ndetse n’Umurundi Jules Ulimwengu buri umwe watsinze bibiri.

Nyuma y’igitego cya gatatu, umunyezamu wa kabiri Bashunga Abouba yasutse amazi ku batoza be maze batoza iminota ikurikiraho batose, aza no kuyamena ku muganga w’iyi kipe Charles Mugemana bakomeza kwishimana ku ntebe y’abasimbura.

Nyuma y’umukino, abakinnyi batereye umutoza mu kirere bamushimira ibyiza abagejejeho guhera ku munsi wa mbere wa Shampiyona.

Byari akazi gakomeye kuri bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports batinze mu kibuga nka myugariro Hussein Habimana ndetse na rutahizamu Jules Ulimwengu kuko bahuye n’uruvunganzoka rw’abafana rwasazwe n’ibyishimo rutifuzaga kubarekura, biba ngomwa ko hitabazwa bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports bagiye kubazana hakoreshejwe imbaraga.

Imodoka ya Rayon Sports yari yagoswe n’abafana benshi baba aba Gikundiro ndetse n’aba Kirehe FC bifuza kureba abakinnyi batwariye igikombe cya Shampiyona ku kibuga cya Nyakarambi

Rayon Sports yatwaye igikombe cya Shampiyona iri ku mwanya wa mbere n’amanota 69 aho irusha iyikurikiye mukeba wayo APR FC iri ku mwanya wa kabiri amanota arindwi. N’ubwo izigamye umukino w’uyu munsi . APR FC isigaje gukinirwa amanota atandatu gusa n’iyo yatsinda imikino yose isigaje ikaba itabasha gushyikira Rayon Sports.

Ni uku byari bimeze mu mafoto 50:

Umufana wa Rayon Sports yazanye umutwe w'ihene ku kibuga nk'ikimenyetso cy'uko aje kubaga Kirehe FC
Umusifuzi Ruzindana Nsoro niwe wayoboye uyu mukino hagati mu kibuga
Umunyezamu w'ikipe ya Kirehe Musoni Theophile yishyushya mbere y'uko umusifuzi atangiza umukino
Abafana ba Rayon Sports bari bitwaje ibikombe bitandukanye bafite icyizere cyinshi cy'uko bagomba gutahana icya Shampiyona
Ikibuga cya Kirehe cyoroheye ikipe ya Rayon Sports kuko yahererekanyaga umupira ukagenda
Sarpong yitegura kurekura rimwe mu mashoti yagoye umunyezamu w'ikipe ya Kirehe
Abafana bari bakoze ku bikoresho biteguye intsinzi
Nubwo ikibuga ari icya Kirehe FC, abakinnyi bayo cyarabagoye
Abakinnyi ba Kirehe baritanze ngo barebe ko barokora ikipe yabo itamanuka mu cyiciro cya kabiri
Abafana bakomera Ulimwengu amashyi y'ama-Rayon nyuma yo kubatsindira igitego cya mbere
Penaliti yavuyemo igitego cya kabiri cya Rayon Sports yatsinzwe neza na rutahizamu w'umunya-Ghana Michael Sarpong
Umunyezamu Musoni Theophile yarirambuye asanga umupira waciyeho winjira mu rushundura
Nibwo Sarpong yagannye mu nguni y'ikibuga ngo yishimire igitego
Icyakurikiyeho kwari ukubyina Tetema ya Rayvanny na Diamond Platnumz
Umunya-Brazil Raphael Da Silva n'umunyezamu wa kane Bikorimana Gerard ntabwo bashyizwe mu bakinnyi 18 bagombaga gufasha Rayon Sports kuri uyu mukino
Abafite ubumuga nabo bari bahawe aho bicara ngo bihere ijisho niba koko Rayon Sports iri butware igikombe cya Shampiyona
Umwe mu bafana ba Kirehe FC nyuma yo gutsindwa ibitego bitatu yari yiteze ko haba ibitangaza ikipe ye ikaba yabyishyura ikongeramo n'icy'intsinzi
Uyu nawe yari yitwaje igikombe ngo arebe ko ikipe ye yagitwara
Nkundamatch w'i Kirinda yiteguye kumanukana igikombe cya Shampiyona
Nyuma yo kwinjizwa igitego cya gatatu umutoza w'ikipe ya Kirehe Sogonya Hamis ''Kishi'' yaratuje areba umukino nk'abandi bafana
Rutahizamu Ulimwengu yateye umutwe mwiza umupira uboneza mu izamu maze umunyezamu wa Kirehe FC arirambura biba iby'ubusa
Ulimwengu yakurikije amaso umupira ugana mu rushundura
Theophile ntacyo yakoze ngo arokore ikipe ye yatsindwaga igitego cya gatatu
Ukuboko kw'umunyezamu wa kabiri Bashunga Abouba kwagaragaye kumena amazi ku batoza ba Rayon Sports
Uw'abanyezamu Nkunzingoma Ramadhan yagerageje kuyakwepa maze afata mu maso y'umutoza mukuru Robertinho
Nyuma yo kukishimira n'irindi tsinda ry'abakinnyi yagarutse yihanagura mu maso
Ubwo rutahizamu Jules Ulimwengu yasohokaga asimbuwe yashimiwe n'umutoza we Robertinho
Maze amusoma ku itama
Nkunzingoma Ramadhan iminota isigaye yayitoje atose
Abafana ba Gikundiro basimbukiraga mu kirere kuko babonaga ko bisa n'ibyarangiye igikombe kigiye kumanuka i Kigali
Rutahizamu w'umunya Ghana Michael Sarpong yabasabaga guhaguruka bagafana kurushaho
Icyizere cyari cyose
Ku minota 90 y'umukino umusifuzi wa kane yongeyeho itatu
Umutoza Robertinho abwira umusifuzi wa kane ko iyo yongereyeho yarangiye
Mu gihe abakinnyi bari mu kibuga bashyashyana bashaka ibitego ni nako umunyezamu wa kabiri Bashunga Abouba yaryoshyaga ibirori ku ntebe yari yicayeho abatoza, abaganga n'abakinnyi
Bashunga amena amazi ku muganga wa mbere wa Rayon Sports Mugemana Charles
Amazi yahereye mu mutwe amanuka mu mugongo
Byari ibyishimo ku basore ba Gikundiro nyuma y'uko umusifuzi avugije ifirimbi ya nyuma
Igikombe cyagombaga kumanuka i Kigali
Bahise baterera umutoza Robertinho mu kirere
Kimwe mu bikombe byitwajwe n'abafana nicyo cyazamuwe nk'ikimenyetso cy'uko batwaye icya Shampiyona
Berekeza ku modoka ya Rayon Sports umuyobozi wa Tekiniki mu ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda Habimana Hussein yamaranye akanya n'umutoza Robertinho
Buri wese yifuzaga kwifotoreza kuri Robertinho
Abafana bari uruvunganzoka bazengurutse imodoka ya Rayon Sports
Myugariro Hussein Habimana yaje arinzwe nyuma y'uko abafana batifuzaga kumurekura
Akaboko Sarpong yanyujije mu idirishya kifuzaga gukorwaho na buri mufana wari iruhande rw'imodoka ya Rayon Sports
Ulimwengu wahise agira ibitego 19 akanayobora abandi muri Shampiyona byamusabye ingufu nyinshi kugira ngo acike abafana
Kari akazi katoroshye kugira ngo agere ku modoka y'ikipe
Ibirori byarangiye Kapiteni wa Rayon Sports asaba Polisi ko yakumira abafana ntibegere imodoka kuko byatuma badataha

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza