Iby’ingenzi Murenzi Abdallah abona bikwiye kuranga uzatorerwa kuyobora FERWAFA

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 11 Nyakanga 2017 saa 02:40
Yasuwe :
0 0

Murenzi Abdallah wahoze ari Perezida wa Rayon Sports yatangaje ibintu bine by’ingenzi abona umuntu ukwiye kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) agomba kuba yujuje byatuma usubirana isura nzima ukanavamo n’ibice hagati y’abanyamuryango.

Murenzi ni umwe mu bari bitezwe ko ashobora kuziyamamariza kuyobora FERWAFA mu matora ateganyijwe muri Nzeri uyu mwaka gusa yamaze gutangaza ko ataziyamamariza uyu mwanya kubera impamvu ze ahanini zijyanye n’akazi no kwikorera.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko impamvu nyamukuru yatumye atifuza kuziyamamariza kuyobora Ferwafa ari uko arimo gushaka gushyira umwanya we wose mu ikompanyi yashinze ikora ibijyanye n’ubwubatsi bityo akaba atabifatanya n’izindi nshingano.

Yagize ati “Ntabwo nziyamamariza kuyobora Ferwafa. Ndabizi hari benshi bagiye bagaragaza ko banyifuza ndanabashimira ariko ubu nibwo ngitangira ibijyanye no kwikorera, mfite ikompanyi yubaka kandi izajya intwara umwanya munini ku buryo ntabifatanya no kuyobora.”

Yakomeje agira ati “Kuza nk’iyamamaza nkaba nanatorwa bishobora kuba ikibazo mu gihe ntabasha gukora ibyo abanyamuryango ba Ferwafa ndetse n’Abanyarwanda muri rusange baba banyitezeho kuko ntaba mpari ijana ku ijana.”

Nubwo ataziyamamaza, nk’umuntu ukurikirana umupira umunsi ku munsi, Murenzi wabaye Meya w’Akarere ka Nyanza akaba yari na Perezida wa Rayon Sports ubwo yegukanaga igikombe cya shampiyona mu 2013, yagaragaje ibintu bine ku bwe abona uzatorerwa kuyobora Ferwafa agomba kuba yujuje kugira ngo umupira w’amaguru wongere gutera imbere mu gihugu.

Yagize ati “Umuntu njye mbona ukwiriye kuyobora umupira wacu sinavuga ngo ni runaka kuko abantu benshi iyo biyamamaza bavuga byinshi byiza nyamara bamara kugera ku ntebe bagakora ibihabanye. Si mu mupira w’amaguru gusa n’ahandi bibamo.”

Ibintu bine by’ingenzi Murenzi ashingiraho avuga ko umuyobozi wa Ferwafa akwiye kuba yujuje:

1. Umuyobozi ushyira inyungu z’umupira n’ibyishimo by’Abanyarwanda imbere kurusha inyungu ze: Murenzi yatangaje ko usanga abantu bavuga ko bakunda umupira bamara gutorwa bagatangira kwishyirira mu mufuka ayabo, bagaha amahirwe abo bashaka abandi bagahezwa, ’kandi ibi nta kintu bishobora kutugezaho’.

2. Hakenewe umuntu ushobora kongera kunga abanyamupira: Yabisobanuye agira ati "Kuri ubu abanyamuryango ba Ferwafa bacitsemo ibice. Murabona aya matsinda avuka y’abaharanira impinduka, mwabonye Rayon Sports ijya mu bibazo na Ferwafa isaba guhabwa igikombe ikacyimwa nta mategeko abibuza […] dukeneye umuntu utagendera ku marangamutima agakorera mu mucyo.

3. Umuntu wirengera ibyo yakoze: Ati "Mu mupira habamo byinshi, birumvikana umuntu ntiyakora ibyiza gusa ariko dukeneye umuntu wirengera ingaruka z’ibyo yakoze kandi byaba na ngombwa akegura mu nyungu z’iterambere ry’umupira wacu".

"Iyo urebye imikorere twubatse mu mupira usanga umuntu ahabwa amahirwe runaka kuko aziranye n’undi muntu ufite ijambo rifatika, ikipe imwe ikamanurwa mu buryo budasobanutse indi bakayizamura uko bishakiye, mbese wakwibaza niba nta mategeko ahari agenderwaho."

4. Dukeneye umuntu ureba kure: Murenzi yakomeje abwira IGIHE ati " Iyo urebye ahantu igihugu cyacu kigeze n’aho cyavuye wibaza impamvu mu mupira ho bitashoboka. Ikibazo ni uko usanga abantu bahora bareba utuntu duciriritse. Ntabwo u Rwanda rwakabaye rwiyuha icyuya kugira ngo ruge mu gikombe cya Afurika muri iyi myaka. Nk’uko Umukuru w’igihugu ahora abidusaba tugomba gutekereza ibintu binini dukeneye kumva u Rwanda ruri mu gikombe cya Afurika 2019, 2021. Tukacyakira mu 2025 dushobora no kugitwara".

Yongeye ho ko "Icyo bisaba nta kindi uretse gutegura duhereye hasi, kenshi bavuga amarushanwa y’abana tukayategereza amaso agahera mu kirere, nta hantu twagera abana badakina kuko ni nacyo ibi bihugu bindi bikomeye biturusha. Aho gukora ibikorwa nk’ibi bikenewe ahubwo usanga abantu bahugiye mu gutegura amategeko akumira abandi ukibaza inyungu bizana ku mupira ukazibura".

Murenzi yanavuze ko ashyigikiye ibitekerezo n’imirongo y’itsinda riherutse gushingwa ry’abaharanira impinduka mu mupira w’amaguru mu Rwanda “Rwanda Football Coalition for Change" ririmo n’ikipe ya Rayon Sports asanzwe abereye umunyamuryango.

Agaragaza ko impamvu rigaragaza zatumye ribaho zifatika kandi rinerekana ibikwiye guhinduka bigakorwa neza umupira ukongera gushimisha Abanyarwanda, bakajya ku bibuga nk’uko byahoze, bakava mu macakubiri no guhora bahanganye.

Yongeyeho kuba ashyigikiye iri tsinda bitavuze ko abari abayobozi ba Ferwafa ntabyo bakoze byiza ariko hakenewe abongeramo imbaraga kandi mu buryo bwihuse bityo n’abari bariho igihe baba bagaragaje ko babishobora abona nta kibazo.

Iri tsinda rinenga ko ubuyobozi buriho bwa Ferwafa harimo imiyoborere mibi, gukina umupira utagira icyerekezo, kudashyiraho amarushanwa y’abana, kutagaragaza imikoreshereze y’umutungo n’ibindi. Ntiriratangaza niba rizatanga umukandida uzahangana na Nzamwita Vincent de Gaulle mu matora.

Inkuru bifitanye isano: Murenzi Abdallah ahagaze he mu bashaka kuyobora FERWAFA?

Murenzi ntabwo aziyamamariza kuyobora Ferwafa nubwo hari benshi babimusabaga
Murenzi Abdallah yari Perezida wa Rayon Sports ubwo yegukanaga igikombe cya shampiyona mu 2013

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza