Ibya Ismaila Diarra muri Rayon Sports byarangiye

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 10 Mutarama 2018 saa 02:13
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo gutegereza amezi agera kuri atandatu ko ikipe DCMP yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo irekura ibyangombwa bya rutahizamu, Ismaila Diarra, Rayon Sports yabonye igisubizo kuri uyu wa Gatatu.

Ismaila Diarra yageze muri Rayon Sports muri Kanama mu 2017 avuye muri Darling Club Motema Pembe ariko isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi rifunga iyi kipe y’i Kinshasa itarerukura ibyangombwa (Release Letter) bimwemerera kugenda kuko Rayon Sports yari itarishyura amadolari ya Amerika ibihumbi 10 impande zombi zari zumvikanye.

Ibi byatumye uyu mukinnyi wari wamaze gushyikirizwa amafaranga ye agera ku madolari ya Amerika 8000 agasinya imyaka ibiri, atemererwa gukina aguma mu Rwanda ahembwa anatunzwe na Rayon Sports mu gihe cy’amezi hafi atandatu.

Kuri uyu wa Gatatu nyuma yo kwishyura umwenda wa DCMP, Rayon Sports yahawe ibyangombwa byemerera Diarra gusohoka, hakaba hasigaye ko Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi(FIFA), ryemeza ko uyu mukinnyi ahinduye ikipe.

Si ubwa mbere Diarra agiye gukinira Rayon Sports kuko yayigiyemo mu gice cya kabiri cy’umwaka w’imikino wa 2015-2016, ayitsindira ibitego 13 anayihesha igikombe cy’Amahoro uwo mwaka atsinze igitego kimwe rukumbi cyo mu minota ya nyuma ku mukino yahuragamo na APR FC.

Ni umwe mu bo Karekezi Olivier azifashisha mu kureba ko yakongera guhesha iyi kipe igikombe cya shampiyona ariko by’umwihariko akazanamwifashisha cyane mu mikino ya CAF Champions League iyi kipe izaserukiramo igihugu.

Diarra ni umwe mu bari bategerejwe bikomeye na Karekezi Olivier
Ismaila Diarra yamaze kurekurwa na DCMP, mu minsi mike ashobora gutangira gukinira Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza