Ibyihishe inyuma y’inama yiswe ‘iy’ubumara’ ku mupira w’amaguru mu Bwongereza

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 5 Ukwakira 2017 saa 11:34
Yasuwe :
0 0

Nta gushidikanya ko Shampiyona y’Igihugu y’u Bwongereza ariyo ikurikirwa n’abafana benshi hirya no hino ku Isi kubera impamvu zitandukanye ahanini zishingira ku ihangana ry’amakipe 20 ayigize, bigakunda kugorana kuba umuntu yamenya ikipe itsinda indi kabone n’iyo yaba ari iya mbere ku rutonde igiye guhura n’iya nyuma.

Bitandukanye cyane no mu zindi shampiyona eshanu zikomeye nko muri La Liga ya Espagne aho benshi birebera El Clásico ihuza Real Madrid na FC Barcelona n’iyindi mikino mike ihuza aya makipe ubundi yitwa “ibifarashi binini” n’andi agerageza kwihagararaho nka Sevilla, Atletico Madrid na Valencia.

Ibifarashi binini: Kuki aya makipe yitwa gutya?

Ntibigoye kubona impamvu muri Espagne amakipe abiri, Real Madrid na FC Barcelona ariyo ahora hejuru y’andi kuko mu 2014 Atletico Madrid yakoze ibisa no gutungurana igatwara igikombe cya shampiyona ihigitse ibi bigugu ariko mu kwinjiza amafaranga menshi Real Madrid yashyize ku mufuka miliyoni 140 z’amadorali mu gihe Atletico yinjije miliyoni 42 z’amadorali naho ikipe yari yabaye iya nyuma,Almeria, imanukana mu cyiciro cya kabiri miliyoni 18 z’amadorali.

Ibi nubwo byarwanyijwe ndetse bikaba byarahindutse ku buryo amakipe asigaye agabana mu buryo buri hafi kungana amafaranga aba yinjiye kubera za televiziyo, Real Madrid yatwaye igikombe giheruka yahawe miliyoni 150 z’amadorali, FC Barcelone ihabwa 148, Atletico Madrid icyura 116, Sevilla 109 naho Granada yamanutse ijyana 62.

Muri Espagne bakemuye ikibazo cy’ubusumbane ariko gishobora kwimukira muri Premier League

Mu gihe muri La Liga bagenda bagabanya ikibazo cy’ubusumbane hagati y’amakipe, kuri uyu wa Gatatu inama yiswe iy’ubumara yateranyije abayobozi b’amakipe 20 akina Shampiyona y’u Bwongereza biga ku kibazo cya “Big Six” cyangwa se amakipe atandatu akomeye kurusha andi akomeje kurwana inkundura ashaka uko yagenerwa igice kinini cy’amafaranga akomoka kuri televiziyo ziba zerekanye iyi mikino.

Iki cyifuzo cyazamuwe n’amakipe yombi y’i Manchester, Liverpool, Arsenal, Chelsea na Tottenham; kigaragaza ko ariyo agira uruhare runini kugira ngo televiziyo mpuzamahanga zishore akayabo mu kwerekana Premier League bityo ari nayo agomba guhabwa amafaranga menshi kurusha andi 14 asigaye.

Gusa ariko uyu mugambi ntabwo wakiriwe neza n’andi makipe ndetse na bamwe mu bahoze ari abakinnyi bakomeye. Nka Gary Neville wahoze akinira Manchester United ubu akaba ari umusezenguzi w’imikino kuri Sky Sports, yagaragaje ko atifuza ko “Big Six” zahabwa amafaranga aruta ayo andi makipe abona kuko byakwica isura ya Premier League.

“Big Six” zisaba ko nibura 35 % by’amafaranga ava kuri televiziyo ariyo yajya agabanywa amakipe muri rusange bitewe n’imyanya yarangijeho bitandukanye n’uko byagendaga kuva mu 1992 aho amakipe yagabanaga bingana ahubwo akarushanwa amafaranga make bitewe n’uko imikino yayo yerekanywe.

Daniel Levy uyobora Tottenham ni umwe mu bari muri iyi nama ashyigikiye ko ikipe yajya ihabwa amafaranga menshi

Benshi mu baherwe bafite amakipe mato mato nka Bournemouth, Crystal Palace, Swansea n’abandi bagaragaza ko mu gihe iki cyifuzo cyashyirwa mu bikorwa byahita bituma agaciro k’aya makipe kagwa ku isoko bikaba byateza ibihombo bikomeye atari kuri bo gusa ahubwo na shampiyona ubwayo.

Nko mu kugabana amafaranga yinjiye umwaka ushize, buri kipe hatitawe ku mwanya yarangijeho yahawe miliyoni 84.4 z’ama-euro. Ikindi kandi buri imwe yahawe ayo bita ‘Merit based’ bitewe n’umwanya yarangijeho byatumye Chelsea ya mbere ihabwa miliyoni 38.4 z’ama-euro naho Sunderland ya nyuma ihabwa miliyoni 1.9.

Aya mafaranga yiyongeraho andi atangwa hakurikijwe imikino ya buri kipe yanyuze kuri televiziyo. Aha Chelsea nubwo yatwaye igikombe yabonye miliyoni 30.4 z’ama-euro naho Manchester United yari yabaye iya gatandatu ihabwa miliyoni 32.3.

Ibi byatumye muri rusange Chelsea isarura miliyoni 153.2 z’ama-euro naho Sunderland ya nyuma ihabwa miliyoni 99.9 nubwo yari yamanutse mu cyiciro cya kabiri.

Ingaruka zo guha “Big Six” amafaranga menshi kuri shampiyona

N’ubusanzwe ntabwo AFC Bournemouth ifite ubushobozi bwo kugura umukinnyi wa Manchester United cyangwa ngo zihanganire ku isoko kuko iyirusha kwinjiza cyane ku mafaranga ava ku baterankunga ariko amafaranga menshi amakipe yo mu Bwongereza yinjiza ava kuri televiziyo ayahesha nibura guhangana ku isoko n’andi makipe akomeye yo mu bindi bihugu.

Mu gihe icyemezo cyo guha amafaranga menshi amakipe atandatu ya mbere cyaba cyemewe, abasezenguzi bagaragaza ko bizatuma amakipe akomeye akomeza gukomera cyane naho andi agasubira inyuma, ibintu bizanahindura isura y’uko Premier League yafatwaga aho n’amakipe mato yiyubakaga akabasha guhangana n’akomeye mu kibuga bikongera uburyohe bwa shampiyona.

Iki cyemezo ntabwo kirahabwa umugisha gusa umuyobozi wa Premier League Richard Scudamore yatangaje ko bazakomeza kukiganiraho.

Umuyobozi wungirije wa Manchester United, Ed Woodward, yari muri iyi nama
Umuyobozi Mukuru wa Arsenal, Ivan Gazidis, ni undi muyobozi wari witabiriye iyi nama ashyigikiye igitekerezo cya 'Big Six'
Umuyobozi Mukuru wa Crystal Palace, Steve Parish, yitabiriye iyi nama; gusa ikipe ye ni imwe mu zishobora kugerwaho n'ingaruka y'iki cyemezo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza