IBYO UTABONYE: Ingaruka z’ikibuga kibi i Nyakarambi aho Rayon Sports yatwariye igikombe (Amafoto)

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 26 Gicurasi 2019 saa 10:10
Yasuwe :
0 0

Ikipe ya Rayon Sports yatwaye Igikombe cya Shampiyona ku wa 24 Gicurasi 2019 nyuma yo gutsindira Kirehe FC ku kibuga cya Nyakarambi ibitego 4-0.

Byari ibirori ku bafana, abakinnyi n’abayobozi muri rusange, gusa ntibyarangiye neza kuri Mugisha Gilbert ukina hagati afasha abasatira izamu.

Mu gihe abakinnyi ba Rayon Sports bishimiraga igikombe, baterera Umutoza wabo Robertinho mu kirere, Mugisha yasunitswe na Habimana Hussein bimuviramo gutokozwa n’umucanga wo mu kibuga cya Nyakarambi, kitabarizwamo ibyatsi na bike.

Nyuma y’umukino, abakinnyi bashimiye abafana, baririmba indirimbo yubahiriza Rayon Sports yitwa ‘’Rayon Sports ni wowe kipe dukunda’’ nyuma hakurikiraho amashyi azwi nk’amareyo bavugiriza icyarimwe nyuma yo kurambura amaboko, ibintu basubiramo kenshi.

Icyakurikiyeho kwari ugushimira umutoza Robertinho batangiranye urugamba, bakaza kurusoza batahukanye intsinzi, maze bamuterera mu kirere. Mu itsinda ry’abakinnyi batangiye guterera hejuru umutoza harimo na Mugisha Gilbert, yatereye inshuro imwe ntiyongeye iya kabiri.

Ubwo bari mu muvundo Mugisha yasunitswe na myugariro Hussein agwa mu mbuga ya Nyakarambi yuzuye itaka rivanze n’umusenyi. Yahise apfukama hasi, akajya atanga ibimenyetso asaba ubutabazi.

Ibirori byo kwishimira igikombe ikipe yaherukaga mu 2017 bihumuje nibwo abakinnyi ba Rayon Sports babonye Mugisha Gilbert asaba ubufasha akoresheje ikimenyetso cyo kumanika ukuboko kw’ibumoso.

Mu bahise bamwegera vuba barimo umukinnyi wo hagati Bukuru Christophe na myugariro w’iburyo Nyandwi Saddam.

Nk’umuntu utarabashaga kureba ntabwo yahise amenya umukozeho, ababaza avugira hejuru ati "Ese ko ntababona mwe murambona?’’;abandi baraseka gusa bakomeza kumutokora.

Nyuma nibwo umutoza we Robertinho wari utarashira impumu yahagobotse afatanya na bo kumuha ubufasha.

Bagerageje gukoresha amazi gusa biba iby’ubusa kuko imisenyi yagiye mu maso ye yavugaga ko ari myinshi itari gukurwamo n’amazi, biba ngombwa ko Bukuru na Saddam bamujyana mu modoka ya Rayon Sports bamusindagiza kuko atabashaga kureba neza.

Rayon Sports yatwaye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya cyenda n’amanota 69 mu mikino 29, nyuma yo kurusha APR FC iyikurikiye ku mwanya wa kabiri amanota arindwi, itashobora gukuramo mu mikino ibiri yari isigaye.

Nyuma y'uko umusifuzi Ruzindana Nsoro avugije ifirimbi ya nyuma, Mugisha Gilbert yapfukamye mu ivumbi rya Nyakarambi ashimira Imana ibahaye Igikombe cya Shampiyona
Gilbert inyuma ya Saddam mu itsinda ry'abakinnyi baje kwishimira intsinzi imbere ya camera ya IGIHE
Nyuma y'aho yafatanyije n'abakinnyi bagenzi be bashimira abafana babashyigikiye
Habimana Hussein wafatanyije n'abandi guterera umutoza Robertinho mu kirere ku nshuro ya mbere
Inshuro zakurikiyeho Gilbert yahise apfukama hasi
Yari atarumva ibimubayeho mu gihe Habimana Hussein we yahindukiraga n'ubwo abatereraga hejuru Robertinho bari bagikomeje ibirori
Mugisha Gilbert nibwo yatangiye gusaba ubutabazi
Yakoresheje ikimenyetso cyo kumanika ukuboko kw'iburyo
Nyandwi Saddam na Bukuru Christopher bamutabaje amazi
Bukuru yatangiye kumukarabya mu maso amwoza ivumbi n'umucanga byari byagiye mu isura
Yageze aho akajya amubaza niba hari ikiri kugabanuka undi akamusubiza ati ''Imicanga iracyari myinshi''
Umutoza Robertinho wari mu byishimo yarahagobotse maze afatanya nabo kumuha ubutabazi
Yarababaraga cyane
Myugariro Nyandwi Saddam agerageza kumutokora
Gilbert yageze aho abaza Saddam niba we bamubona kuko we atababona
Saddam yagerageje kumukura umucanga mu maso ariko biba iby'ubusa
Gufungura amaso byaranze
Byabaye ngombwa ko bamusindagiza bakamujyana ku modoka
Mu nzira bagenda yababwiye ko atareba aho ari kujya maze nabo barahumiriza bamusubiza ko nabo batari kuhareba
Mu nzira bagendaga bamutokora
Yababwiraga ko gufungura amaso byamunaniye maze Saddam akamubwira aseka ati 'Gerageza cyane birakunda'
Yarabigerageje arababara cyane ahita ayafunga

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza