Ibyo wamenya ku bihugu bitatu biri mu itsinda rimwe n’Amavubi muri CHAN 2018

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 3 Mutarama 2018 saa 07:17
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu Amavubi yageze muri Tunisia aho yagiye gukorera umwiherero w’iminsi 10 mbere yo kwerekeza mu irushanwa ry’Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo, CHAN 2018, rizabera muri Maroc.

Muri iri rushanwa, u Rwanda ruri mu itsinda C rizakinira mu Mujyi wa Tangier hamwe na Libya, Nigeria na Guinée Equatoriale.

Umukino warwo wa mbere ruzawukina tariki ya 15 Mutarama na Nigeria; rukurikizeho Guinée Equatoriale tariki ya 19, rusoreze kuri Libya kuwa 23 Mutarama 2018.

Muri ibi bihugu bitatu nta gafu k’imvugwarimwe karimo ndetse byose bifite amateka yihariye mu mupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika.

Amavubi ayobowe na Antoine Hey afite akazi gakomeye ko kuza mu bihugu bibiri bizarenga amatsinda, akigarurira ishema nyuma yo gusezererwa mu mikino ya Cecafa Senior Challenge Cup 2017 yabereye muri Kenya atarenze amatsinda.

Ibyo wamenya kuri buri gihugu

Libya: Iki gihugu kirusha amateka ibindi byose biri mu itsinda C kuko nicyo cyonyine cyabashije kwegukana CHAN mu 2014 gitsinze Ghana ku mukino wa nyuma muri Afurika y’Epfo.

Ikipe ya Libya niyo irusha izindi amateka mu zihuriye mu itsinda rimwe n'u Rwanda

Umwaka wa 2017 ntabwo wabaye mwiza kuri Libya kuko mu mikino 15 yakinnyemo yaba iya gicuti, gushaka itike ya CHAN 2018, iya CAN 2019, iy’igikombe cy’Isi cya 2018, imikino ya Cecafa Senior Challenge Cup, yatsinzemo ine gusa, inganya ine, indi irindwi irayitsindwa.

Nubwo umusaruro utabaye mwiza muri rusange, ikipe ya Libya y’abakina imbere mu gihugu yitwaye neza isezerera Algeria mu rugendo rwo gushaka itike ya CHAN 2018. Mu mukino ubanza Libya yatsinze Algeria iyisanze iwayo ibitego 2-1 mu wo kwishyura zinganya igitego 1-1.

Libya ishingiye cyane ku bakinnyi bo mu ikipe ya Al Ahli Tripoli na Al-Ahly Benghazi by’umwihariko kuri rutahizamu Muaid Ellafi wayitsindiye igitego cya kabiri mu mukino ubanza wa Algeria, atsinda n’ikindi mu wo kwishyura, na Mohamed Al Ghanodi, umaze kuyitsindira ibitego byinshi (bitandatu)mu bagihamagarwa.

Nigeria: Igihugu cya 51 ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA ruheruka kikaba icya cyenda muri Afurika. Ibitse ibikombe bitatu bya Afurika (CAN) mu kabati kayo ndetse yatsindiwe ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa riruta ayandi muri Afurika inshuro enye. Ifite amateka menshi arimo no kugera muri 1/8 cy’igikombe cy’Isi inshuro ebyiri.

Nubwo Nigeria ari kimwe mu bihugu bihora ku isonga muri ruhago ya Afurika, ntabwo irahirwa na CHAN kuva yatangira mu 2009. Ku nshuro ebyiri zibanza (2009 na 2011) iki gihugu cyananiwe kubona itike. Cyaje kuyibona bwa mbere mu 2014 kigera muri ½ gisezerewa na Ghana kuri penaliti gitahana umwanya wa gatatu gitsinze Zimbabwe igitego 1-0.

Nigeria irashaka kwegukana CHAN ya mbere kuva yatangira mu 2009

Muri CHAN 2016 yabereye mu Rwanda, Nigeria yatashye nabi itarenze amatsinda kuko mu mikino itatu yatsinze umwe, inganya umwe itsindwa undi; irangiza ari iya gatatu inyuma ya Tunisia na Guinée mu itsinda.

Mu mikino 10 mpuzamahanga yakinnye mu mwaka ushize, yatsinze itanu, inganya itatu, itsindwa ibiri. Ikipe yayo ya CHAN irimo gushaka itike yabanje gutsindwa na Benin hanze igitego 1-0 ariko imbere y’abafana bayo mu mukino wo kwishyura irikosora iyitsinda 2-0 ihita ikatisha itike.

Mu bakinnyi b’inkingi iyi kipe izaba igenderaho harimo umunyezamu wa Ifeanyi Ubah F.C, Ikechukwu Ezenwa usanzwe ari na kapiteni wa Nigeria; Trojan Rabiu Ali ukina hagati mu kibuga akaba ari nawe wayitsindiye igitego cya mbere isezerera Benin ariko ntizaba ifite Kingsley Eduwo wayitsindiye icya kabiri, ubu utarahamagawe.

Guinée Equatoriale: Iki gihugu nta bakinnyi b’ibihangange gifite bakina imbere mu gihugu ndetse cyabonye itike yo kwitabira CHAN 2018 kidakinnye kuko Gabon bagombaga guhura yanze kwitabira iterwa mpaga. Gusa si agafu k’imvugwarimwe kuko ifite amateka muri CAN yabashije kwitabira inshuro ebyiri, mu 2012 igera muri ½ naho mu 2015 igarukira muri ½ .

Guinée Equatoriale ifite umwihariko wo kuba mu mwaka wose wa 2017 yakinnye imikino itatu gusa harimo uwo yanyagiwe na Sénégal ibitego 3-0 mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi, isubirwa na Benin mu mukino wa gicuti iyitsinda ibitego 2-1, yihimura ku Birwa bya Maurice itsinda ibitego 3-1 mu mukino wa gicuti.

Ubusanzwe benshi mu bakinnyi ba Guinée Equatoriale banakina ku mugabane w’u Burayi nka Emilio Nsue wa Birmingham City mu Bwongereza; Isma ukina muri Real Madrid y’abato; Saúl Coco ukina muri Espagnol Juvenil A; Iban Randy Iyanga wakiniye Las Palmas kuri ubu akaba ari muri Sparta F.C yo mu Bugereki.

Iki gihugu kirangije umwaka wa 2017 gihagaze ku mwanya wa 146 ku rutonde ngarukakwezi wa Fifa, kikaba ari nacyo cyonyine kiri inyuma y’u Rwanda mu bihuriye mu itsinda C.

Guinée Equatoriale igiye kwitabira CHAN ku nshuro ya mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza