Icyizere cya Rayon Sports cyo gusinyisha rutahizamu Ismaila Diarra cyayoyotse

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 2 Nzeri 2017 saa 04:46
Yasuwe :
0 0

Rayon Sports yifuzaga kugarura rutahizamu ukomoka muri Mali, Ismaila Diarra wayikiniye mbere yo kwerekeza muri DCMP yo muri Congo Kinshasa yamaze gukurirwa inzira ku murima ko itakimubonye, akaba ashobora kuzaza mu isoko rito ryo muri Mutarama umwaka utaha.

Iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda kugeza ubu ifite ba rutahizamu babiri bombi bakomoka muri Mali, Tidiane Koné waje umwaka ushize ariko ntiyemeza abafana ko ari umukinnyi ukomeye bagenderaho kimwe na Alassane Tamboura uzwi nka Ibrahimović wari waje uyu mwaka gusimbura Moussa Camara, ariko nawe haba mu myitozo no mu mikino ya gicuti ntabashe kwigaragaza.

Ibi byatumye umutoza Olivier Karekezi asaba ubuyobozi bwe kumushakira undi rutahizamu wa gatatu ukomeye wazamufasha haba muri shampiyona ndetse no mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League iyi kipe izasohokeramo u Rwanda.

Rutahizamu wahise ushyirwa mu majwi ko ashobora kugaruka ni Ismaila Diarra uzwi nka “Bigango” wakiniye iyi kipe mu gice cya kabiri cya shampiyona ya 2015-2016 ayitsindira ibitego 14 anatsinda kimwe rukumbi ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro begukanye batsinze APR FC.

Gusa nk’uko amakuru IGIHE ikesha umwe mu bayobozi ba Rayon Sports, ni uko ibiganiro bari bamaze iminsi bagirana n’ikipe ya DCMP kugira ngo uyu mukinnyi aze byamaze kwanga bikaba bishoboka ko yazaza umwaka utaha muri Mutarama kuko n’amasezerano ye azaba yarangiye.

Yagize ati “Diarra yashakaga kuza kuko Rayon Sports ni ikipe yagiriyemo ibihe byiza ariko ikipe yarimo yakomeje kutugora. Bishobotse yazaza mu kwezi kwa mbere.”

Ibi binasa n’ibyo Karekezi Olivier yatangaje kuri uyu wa Gatanu ubwo yari abajijwe niba agikeneye undi rutahizamu waza gufatanya n’abo asanzwe afite.

Yagize ati “Naganiriye na Perezida w’ikipe ambwira ko Diarra nawe yifuzaga kuba yagaruka muri Rayon Sports, bigenze neza ashobora kuza kandi bidakunze mu kwezi kwa Mbere umwaka utaha tugomba kuba dufite undi rutahizamu uzaza kudufasha muri CAF Champions League.”

Karekezi yavuze ko yiteguye kuzakoresha Koné, akaba yanakoresha Bimenyimana Bonfils Caleb mu mikino ibanza ya shampiyona ariko na Alassane Tamboura wamaze gusinya, igihe yaba azamuye urwego rwe akaba yazafasha iyi kipe mu busatirizi.

Rayon Sports yari yasabye abayobozi b’amatsinda y’abafana kwihuza n’abanyamuryango bayo bagakusanya amafaranga kugira ngo ibone ibihumbi 10 by’amadorali ya Amerika yari ikeneye yo kugura Diarra ndetse ni igikorwa kigikomeje bikaba biteganyijwe ko kuwa kane w’icyumweru gitaha aribwo bazahura bakareba amaze kuboneka.

Uyu mwaka Rayon Sports yariyubatse cyane igura abakinnyi bakomeye nka Yussuf Habimana wavuye muri Mukura VS; Rutanga Eric na Yannick Mukunzi bavuye muri APR FC; Mugisha Gilbert wa Pépinière FC, Nyandwi Saddam wavuye muri Espoir FC; Bimenyimana Bonfils Caleb wavuye i Burundi na Alassane Tamboura bakuye muri Mali.

Ismaila Diarra wifuzwaga na Rayon Sports ashobora kuyerekezamo mu mwaka utaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza