Icyuho muri CECAFA 2017 u Rwanda rugomba kwitabira muri Kenya

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 30 Ugushyingo 2017 saa 08:58
Yasuwe :
0 0

Mu gihe irushanwa rya CECAFA risigaje iminsi itatu gusa ngo ritangire mu Mijyi itandukanye ya Kenya, ikipe y’igihugu ya Zimbabwe yagombaga kuryitabira nk’umutumirwa yamaze kwikuramo kubera ibibazo by’umutekano isiga icyuho mu itsinda B yari iherereyemo.

Ubuyobozi bwa CECAFA bwari bwatumiye ibihugu bibiri birimo Libya na Zimbabwe bisanzwe bitabarirwa mu Karere ka Afurika y’u Burasirazuba n’iyo hagati kuzitabira iri rushanwa rigomba gutangira kuri iki Cyumweru tariki 3 Ukuboza 2017 ndetse byombi byari byaramaze kubyemeza ndetse bishyirwa mu matsinda.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri iki gihugu ryanditse itangazo rimenyesha ko kitakitabiriye iri rushanwa kubera gutinya ubugizi bwa nabi n’umutekano muke uri mu bice bitandukanye bya Kenya.

Itangazo rigira riti “Nyuma yo kungurana ibitekerezo n’abafatanyabikorwa bose, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Zimbabwe (ZIFA) ryanzuye kutazitabira imikino ya Cecafa Challenge Cup kubera impungenge z’umutekano muke ukomeje kugaragara muri Kenya izaryakira. ZIFA irashimangira ko izagaragara mu bindi bikorwa byo mu gihe kiri imbere yaba amarushanwa cyangwa imikino mu gihe bizaba bidashyira mu kaga umutekano w’amakipe.”

Muri riri tangazo, ZIFA yagaragaje ko ari igihombo ku ikipe y’igihugu ya Zimbabwe kutitabira ndetse n’abariteguye ariko byari ngombwa gufata icyemezo gikwiye mu rwego rwo kwirinda ibindi bibazo byazavuka nyuma bikomeye.

Zimbabwe yari iri mu itsinda B hamwe na Uganda, Sudani y’Epfo, u Burundi na Ethiopia ikaba yagombaga kuzahura na Uganda mu mukino wa mbere kuwa Mbere tariki 4 Ukuboza 2017. Iri tsinda risigayemo amakipe ane bivuze ko azahura hagati yayo, abiri abaye aya mbere akazahita azamuka muri ½.

Amavubi y’u Rwanda yo ari mu Itsinda A hamwe na Kenya yakiriye irushanwa, Libya, Tanzania na Zanzibar biteganyijwe ko azahaguruka yerekeza muri iki gihugu kuri uyu wa Gatanu akaba ari nacyo bazahura mu mukino ufungura irushanwa uteganyijwe ku Cyumweru.

Iri rushanwa ryaherukaga kubera i Addis-Abeba muri Ethiopia mu 2015 ryegukanwe na Uganda itsinze u Rwanda ku mukino wa nyuma. Cyari igikombe cya 14 cy’iri rushanwa Uganda yegukanye bikaba ku nshuro ya kane yari itsindiye u Rwanda ku mukino wa nyuma harimo 2001, 2003, 2009 na 2015.

Ikipe ya Zimbabwe yikuye mu irushanwa rya Cecafa kubera gutinya umutekano muke

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza