Igikombe cya Afurika: U Rwanda rwatsinzwe na Congo Kinshasa amahirwe aragabanuka

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 3 Kanama 2017 saa 09:18
Yasuwe :
1 0

Mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 kiri kubera muri Sénégal, u Rwanda rwatsinzwe umukino wa kabiri rwahuraga na Congo Kinshasa birugabanyiriza amahirwe yo gukatisha itike ya ½ rukazategereza umukino wa nyuma mu itsinda.

Umukino wa mbere u Rwanda rwakinnye muri iki gikombe cya Afurika, rwatsinze Madagascar ku manota 35-24 rukaba rwasabwaga gutsinda umukino wa kabiri wa Congo Kinshasa rukizera itike ya ½ .

Gusa amahirwe ntiyasekeye u Rwanda muri uyu mukino kuko warangiye Congo Kinshasa iwutsinze ku manota 36 kuri 31 iba ariyo ikatisha itike ya ½ kuko yabashije gutsinda imikino yayo yombi yo mu itsinda.

U Rwanda nirwo rwari rwagiye ruyobora umukino mu ntangiriro zawo ndetse rutsinda igice cya mbere ku bitego 17-16.

Mu gice cya kabiri Congo yazanye imbaraga ihita ibona amanota abiri ku mahirwe make u Rwanda ruhita runabona ikarita itukura yahawe kapiteni Muhawenayo Jean Paul bituma imbaraga zigabanuka kuko bari basigaye ari bake mu kibuga gusa bakomeza kugerageza umukino urangira batsinzwe ku bitego 36 kuri 31.

Nyuma y’umukino, umutoza Ntabanganyimana Antoine yavuze ko bagize amahirwe make kudatsinda Congo Kinshasa kuko bari batangiye neza umukino ariko kubera amakosa make bakoze mu minota ya nyuma ariyo yabakozeho.

Yagize ati “Wari umukino twatangiye tuyoboye neza kugeza ubwo twarangije igice cya mbere tuyoboye ariko tugeze mu minota ya nyuma abakinnyi batangira gutakaza imipira ku buryo budasobanutse. Hari n’aho twageraga imbere y’izamu guteramo bikanga, amakosa twakoraga atari ngombwa niyo atumye dutakaza.”

Gutsindwa uyu mukino bivuze ko u Rwanda rusigaranye amahirwe yo gutsinda umukino wa nyuma mu itsinda rugomba gukina na Sénégal yakiriye irushanwa kuri uyu wa Kane rwayitsinda rukabona itike ya ½ cyangwa rugahita rusezererwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza