Imana izamfasha nzanire u Rwanda ba rutahizamu nibura bazarujyana muri CAN 2025- Gakumba

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 28 Nzeri 2017 saa 12:23
Yasuwe :
0 0

Gakumba Patrick umaze kubaka izina mu kugura no kugurisha abakinnyi mu Rwanda no hanze yarwo yifitiye icyizere ko azabona ba rutahizamu bafasha Ikipe y’igihugu, Amavubi, akoresheje kuzana abakinnyi b’Abanyarwanda bakiri bato azi bakina mu mahanga.

Gakumba uzwi cyane muri aka karere mu kugurisha abakinnyi, yatangiye kumenyekana cyane mu Rwanda mu isoko ry’igura n’igurisha ry’uyu mwaka azana abakinnyi batandukanye b’abanyamahanga nka rutahizamu Babu Iddi yagurishije muri Musanze FC; Frank Kalanda yagurishije muri AS Kigali akaba yaranabaye rutahizamu w’irushanwa ry’Agaciro na Benson Ociti yazaniye Kiyovu Sports.

Mu kiganiro na IGIHE, Gakumba yatangaje ko nyuma yo kureba umukino u Rwanda rwakinnye na Uganda mu gushaka itike ya CHAN 2018 rukabona ibitego bibiri mu minota 15 ariko mu yindi 75 rukabura igitego na kimwe kandi n’ibyo rwatsinze nta cya rutahizamu cyarimo, yabonye ko rukennye mu busatirizi yiyemeza guhiga abazarufasha.

Yagize ati “Njye mfite abana b’Abanyarwanda bakina mu bihugu bitandukanye kandi ndabakurikirana cyane. Imana izamfasha nzanire u Rwanda ba rutahizamu nibura bazarujyana mu gikombe cya Afurika (CAN) mu 2025 kandi ndi mu nzira nziza.”

Gakumba avuga ko mu gushaka abana b’Abanyarwanda bakina hanze akorana na za Ambasade yaba muri Afurika cyangwa i Burayi.

Yagize ati “Ntimukavuge ngo umupira wararangiye nta ba Jimmy Gatete cyangwa Olivier Karerezi tuzongera kubona, sibyo abana bafite impano barahari. Muri Uganda mfiteyo nka babiri, muri Cote d’Ivoire mfiteyo batanu. Icyo nkora ni ukugenda nkabakurikirana nkabigaho, abo nzabona ko bashobora gufasha igihugu cyacu abo nzakorana n’ababyeyi n’abayobozi mbazane.”

Yanagiriye inama abakinnyi bo mu Rwanda kwifuza gukina ku rwego mpuzamahanga bakarenga imyumvire y’uko ugeze muri APR FC cyangwa Rayon Sports aba akabije inzozi ze.

Avuga ko akurikije abakinnyi bo muri Uganda, Tanzania na Kenya nka ba Farouk Miya yagurishije muri Standard Liège mu Bubiligi ; Kennedy Mweene yajyanye muri Mamelodi Sundowns muri Afurika y’Epfo n’abandi …yagiye agurisha mu makipe akomeye nta mupira barusha abo mu Rwanda uretse kuygira intego.

Yagize ati “Ntabwo Abanyarwanda aribo batazi umupira muri aka karere, ahubwo baturusha kumenya icyo bashaka no guha agaciro akazi bakora. Umwana ava i Rwamagana cyangwa i Rubavu yagera i Kigali bakamuha umushahara w’ibihumbi 300 Frw ipantaro akayambarira mu mavi, umukobwa mwiza akaba uwe asimburanya buri munsi n’izindi ngeso mbi, ibi ntacyo byatugezaho.”

Yakomeje agira ati “Ikindi usanga abakinnyi ba hano batazi agaciro k’umu-agent (ushinzwe gushakira abakinnyi amakipe) baba bumva ko aje kubagabanyiriza amafaranga ariko siko bimeze kuko ahubwo atuma yiyongera kandi agasinya amasezerano afatika anamurengera.”

Guhera mu mwaka utaha, Gakumba avuga ko hari abakinnyi ashobora kuzatangira gufasha gusohoka muri shampiyona y’u Rwanda akaba yaratangiye kuganira nabo.

Abajijwe bamwe muri abo yavuze ko ari ibanga ry’akazi ariko bari mu makipe nka APR FC, Rayon Sports, Mukura VS n’izindi.

Ku bakinnyi yemera ko akunda muri shampiyona y’u Rwanda bazi umupira kandi abona bitwara neza ku buryo baramutse bumvikanye yaheraho abashakira amakipe, barimo Bizimana Djihad wa APR FC uherutse kujya gukora igeragezwa mu Budage rikamutsinda ndetse na myugariro wo kuruhande muri Rayon Sports, Rutanga Eric, avuga ko atumva uburyo APR FC yamurekuye.

Gakumba Patrick ufite icyizere ko azabona abana b'Abanyarwanda bari mu mahanga bazaba ba rutahizamu bafasha Ikipe y’igihugu, Amavubi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza