Imbamutima z’abarebeye igikombe cy’Isi muri KCC

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 16 Nyakanga 2018 saa 08:04
Yasuwe :
0 0

Mu gihe abafana bagera ku 78011 bari bicaye muri Luzhniki Stadium bareba imbonankubone umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi mu Burusiya, abandi batari bake bari bahuriye kuri Kigali Convention Centre ahari amateleviziyo ya rutura nabo bareberagaho ikibera mu kibuga cyose nta guhengeza.

Igitego cya mbere cy’u Bufaransa muri uyu mukino cyabonetse ku munota wa 18 cyitsinzwe na Mario Mandžukić ku mupira wari utewe na Antoine Griezmann. Byatumye Mandžukić w’imyaka 32 ukinira Juventus yo mu Butaliyani, aba umukinnyi wa mbere witsinze igitego mu mukino wa nyuma mu mateka y’Igikombe cy’Isi.

Ivan Perišić yaje kwishyura icyo gitego ku munota wa 28, gusa aza no gusubiza amahirwe ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa ubwo yakoraga umupira n’ukuboko, bituma umusifuzi Nestor Pitana ukomoka muri Argentine atanga penaliti, nyuma yo gushishoza neza yifashishije ikoranabuhanga ry’amashusho, VAR.

Antoine Griezmann yahise ayinjiza neza ku munota wa 38 ndetse igice cya mbere cy’umukino kirangira gityo.

Igice cya kabiri cyatangiye amakipe yombi agerageza kubona igitego, u Bufaransa bushaka gushimangira intsinzi mu gihe Croatia yashakaga igitego cyo kwishyura, ngo irebe niba yagaruka mu mukino.

Croatia yatangiye isatira, ariko inzozi zayo zirangizwa n’igitego cyatsinzwe na Paul Pogba ukinira Manchester United ku ishoti riremereye yateye ku munota wa 59. Uyu ni na we mukinnyi wa mbere ukinira Manchester United wakoze amateka yo kubona igitego mu mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi.

Kylian Mbappé w’imyaka 19 n’iminsi 207 yaje gushyiramo agashinguracumu, akaba yanabaye umukinnyi muto wa kabiri ubonye igitego mu mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi, nyuma y’Umunya-Brazil, Edson Arantes do Nascimento Pelé wabikoze mu 1958 ubwo yari afite imyaka 17 n’iminsi 249.

Ku munota wa 69 Mandžukić yabonye igitego cya kabiri cya Croatia, ku makosa akomeye y’umunyezamu Hugo Lloris waherejwe umupira woroshye na myugariro we, Samuel Umtiti, ariko awumutera mu maguru na we awuboneza mu rushundura.

I Kigali aho abantu bareberaga umupira muri KCC, U Bufaransa nibwo bwari bufite abafana benshi, baririmbaga ubutaruhuka bati "Aller Les Bleus" bagira n’amahirwe ibyo bifuje babigeraho begukana igikombe cy’Isi baherukaga mu 1998 bamwe mu babukinira ubu barimo Mbappe bataravuka.

Munezero Issa w’imyaka 25 wafanaga iyi kipe cyane, nyuma yo kwegukana igikombe, aganira na IGIHE yavuze ko ari kimwe mu bintu bimushimishije mu buzima bwe kuko yakize agahinda yagize mu 2016 mu gikombe cy’u Burayi.

Yagize ati "U Bufaransa ni ikipe mfana kandi imba ku mutima cyane. Nayikunze kubera na papa ariyo yafanaga akajya angurira imyenda yayo bituma nanjye nyikunda. Gusa yegukanye igikombe cy’Isi ntarakura, iki rero ndacyishimiye cyane kuko nicyo cya mbere mbonye. Ikindi bamaze agahinda nagize dutsindwa na Portugal ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’u Burayi mu 2016."

Murekatete Ange nawe wafanaga u Bufaransa we ibyishimo byamurenze avuga ko igisigaye ari ukubona umwe ku bakinnyi b’u Bufaransa yegukana ballon d’or kuko ibyo bakoze byivugira.

Abafana ba Croatia bo agahinda kari kose ariko bakirema agatima bavuga ko n’ubundi aho ikipe yabo yageze batabitekerezaga.

Gasana Kelly wafanaga iyi kipe yagize ati "Birababaje gutakaza igikombe ariko ibyo Croatia yakoze birahagije. Kugera ku mukino wa nyuma ntabwo ari ikintu cyoroshye, ibihugu byinshi byifuzaga kuhagera ariko biranga. Sinavuga ko nishimye ariko ntewe ishema no kuba narafannye ikipe nziza."

Abandi batari bafite amakipe bafana hagati y’u Bufaransa na Croatia ahubwo bikundira umupira muri rusange, bo bishimiye ahantu heza barebeye umukino wa nyuma muri KCC bifatira icyo kunywa no kurya.

U Bufaransa nibwo bwari bufite abafana benshi muri Radisson Blu Hotel & Convention Centre
Mu gihe ababashije kujya mu Burusiya barebeye umupira muri Stade, abandi barebeye muri Radisson Blu Hotel & Convention Centre
Muri Radisson Blu Hotel & Convention Centre hari amateleviziyo ya rutura bareberagaho igikombe cy'Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza