Imikino ya shampiyona yari kuzaba ku wa Gatandatu yimuwe

Yanditswe na Manzi Rema Jules, Uwishyaka Jean Louis
Kuya 27 Ukuboza 2016 saa 03:31
Yasuwe :
0 0

Ku busabe bw’amakipe yagombaga kuzakina imikino y’umunsi wa 11 wa shampiyona ku wa Gatandatu bucya ari umunsi mukuru w’Ubunani, Ferwafa yamaze kwimura iyo mikino yose iyishyira ku wa Gatanu kugira ngo abakinnyi n’abakunzi b’umupira w’amaguru bazabone uko bitabira iyo mikino nyuma bajye kwishimana n’imiryango yabo.

Ku ngengabihe ya shampiyona, byari biteganyijwe ko ku wa Gatandatu tariki 31 Ukuboza, hazakinwa imikino ine harimo uwari kuzahuza Espoir FC na APR FC i Rusizi, Musanze FC na Bugesera FC i Nyakinama, Police FC na Kiyovu Sports i Nyamirambo na Kirehe FC yari kuzaba yakiriye Rayon Sports FC.

Nk’uko Rutayisire Michael Jackson ushinzwe amarushanwa mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda,FERWAFA, yabitangarije IGIHE, ngo imikino yose y’uwo munsi wa shampiyona izakinwa ku wa Gatanu tariki 30 Ukuboza 2016.

Ati “Ku busabe bw’amakipe atandukanye yagaragaje ko byaba byiza akinnye ku itariki 30 kugira ngo abakinnyi n’abatoza babone umwanya wo kujya kwitegura gusangira umunsi mukuru n’imiryango yabo, Ferwafa yamaze kubyemera imikino yose yimuwe.”

Kuri uyu munsi wa 11 wa shampiyona umukino ukomeye cyane ni uzahuza Espoir FC yatunguranye uyu mwaka, aho iri ku mwanya wa kane ndetse igeze ubu itaratsindwa na rimwe, izaba ihanganye na APR FC iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 24 irushwa abiri na mukeba Rayon Sports.

Rayon Sports FC ishaka kugumana umwanya wa mbere izaba yerekeje mu Burasirazuba gusura Kirehe FC ihagaze ku mwanya wa 10 n’amanota 11, ndetse imaze imikino ine yikurikiranya itarabona intsinzi kuko yose yayitakaje.

Imikino yose y’umunsi wa 11 wa shampiyona iteganyijwe

Mukura VS vs Amagaju FC (stade Huye, saa 15:30)
Sunrise FC vs Gicumbi FC (Nyagatare, saa 15:30)
Marines FC vs Pépinière FC (Umuganda, saa 15:30)
AS Kigali vs Etincelles (Nyamirambo, saa 15:30)
Espoir FC vs APR FC (Rusizi, saa 15:30)
Musanze FC vs Bugesera FC (Nyakinama, 15:30)
Police FC vs Kiyovu Sports (Kicukiro,saa 15:30)
Kirehe FC vs Rayon Sports (Kirehe, saa 15:30)

Nyuma yo kunganya na Police FC, APR FC izasura Espoir i Rusizi
Rayon Sports nayo izasura Kirehe FC imaze imikino ine itarabona intsinzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza