Imodoka ya Rayon Sports yagaruwe mu muhanda igeze mu Nzove yakiranywa amashyi n’impundu (Amafoto)

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 19 Mata 2019 saa 08:55
Yasuwe :
0 0

Ku wa 28 Werurwe nibwo imodoka ya Rayon Sports yapfiriye ku muhanda wa Kigali-Huye ubwo abayobozi b’iyi kipe bari bagiye kuyimurikira abafana i Nyanza.

Mu Butantsinda bwa Kigoma mu Karere ka Nyanza niho yamaze iminsi itatu, ku ya Mbere Mata yagaruwe i Kigali ikururwa n’indi modoka maze isubizwa mu igaraje ya Akagera Business Group ngo yongere ikorwe neza izasubizwe mu muhanda.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane iyi modoka yo mu bwoko bwa bwa Foton AUV , yagaruwe ku kibuga cy’imyitozo cya Skol Mu Nzove maze abafana barebaga imyitozo birukanka bajya kuyisanganiza amashyi n’impundu ndetse n’imbyino zitandukanye bagira bati ‘Iragarutse indege yacu’.

Iyi modoka yaguzwe n’iyi kipe miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda mu mpera za 2018 itangira gukoreshwa muri Werurwe uyu mwaka.

Yabaye ikigera Mu Nzove maze abafana barebaga imyitozo birukanka bajya kuyisanganira
Abanyonzi batwara abagenzi ku muhanda wa Nzove babanje guhagarara maze nabo bihera amaso ''indege yo ku butaka''
Bari bayigose impande zose
Mu gihe yari muri Akagera Business Group yashyizweho icyapa cya Skol itari isanganywe mbere y'uko ipfira i Nyanza
Bahagaze imbere yayo bitegura kuyiririmbira
Nkundamatch niwe wateye maze n'abandi barikiriza
Mu bikirije bari barangajwe imbere na Wanyanza uzajya kureba umupira kuri Stade ya Arsenal nyuma yo gutsindira itike muri Tombola
Uko iminota yicumaga niko umubare wiyongeraga
Baririmbaga bati: ''Iragarutse Indege yacu''
Rwarutabura byamurenze maze yifata atya

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza