Impamvu Rayon Sports yanze kuzitabira irushanwa rya “Ndi Umunyarwanda”

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 2 Ukwakira 2017 saa 09:12
Yasuwe :
0 0

Amakipe ane ya mbere muri shampiyona y’umwaka ushize yari yatumiwe kuzitabira irushanwa rya “Ndi Umunyarwanda” riteganyijwe gutangira kuri uyu wa Gatatu rigasozwa kuwa Gatandatu ariko Rayon Sports yamaze gutangaza ko itazaryitabira.

Iri rushanwa ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rifatanyije na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Rwanda (NURC) ryatangajwe kuri uyu wa Mbere mbere y’iminsi ibiri kugira ngo ritangire.

Ryagombaga kuzitabirwa na Rayon Sports yatwaye igikombe cya shampiyona iheruka, igatangira ikina na Police FC yabaye iya kabiri saa 18:00 mu gihe APR FC yabaye iya gatatu igomba gukina na AS Kigali ya kane saa 15h00.

Umunyamabanga wa Rayon Sports, Olivier Gakwaya, yagiranye na IGIHE yatangaje ko iyi kipe itazakina iri rushanwa kubera ko barimenye ribatunguye kandi bafite abakinnyi benshi bavunitse badashobora kwirengera ingaruka zo kubakoresha kandi babakeneye no muri shampiyona.

Yagize ati “Batumenyesheje ko iri rushanwa rihari uyu munsi mugitondo hasigaye iminsi ibarika kugira ngo ribe. Twakoze inama tureba igikoshoka dusanga bitakunda kuko twakinnye imikino myinshi mbere ya shampiyona. Dufite abakinnyi bagera kuri batandatu bavunitse bakeneye kuruhuka kandi twanabimenyesheje abariteguye.”

Gakwaya yavuze ko Rayon Sports ishobora gukina umukino umwe kuko izi agaciro k’irushanwa ariko badashobora gushyira mu kibuga abakinnyi batameze neza iminsi ibiri mu cyumweru kandi shampiyona yaratangiye kuko bishobora kubaateza izindi mvune.

Yagize ati “Murabona ko shampiyona yamaze gutangira. Nibura izi mpera z’icyumweru kuko nta mikino yari ihari, wari umwanya mwiza ku bakinnyi bacu wo kuruhuka. Ubwo nibiba ngombwa ko dukina umukino umwe wo twagerageza tukawukina ariko ibiri ntabwo bishoboka.”

Mu kwitegura shampiyona iyi kipe itozwa na Olivier Karekezi yakinnye imikino itandukanye irimo uwo yahuyemo na Simba SC muri Tanzania; Villa SC yo muri Uganda; AS Kigali; Police FC na APR FC mu irushanwa ry’Agaciro Development Fund yanegukanye; Etincelles FC mu irushanwa rya Fezabet naryo yegukanye ndetse yanahuye na APR FC mu mukino wa Super Cup, igikombe nacyo iragitwara.

Ikipe izegukana irushanwa rya ‘Ndi Umunyarwanda’ riteguwe ku nshuro ya mbere izahabwa miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, iya kabiri ihabwe eshatu mu gihe iya gatatu izahabwa ebyiri.

Twagerageje kuvugana na Ferwafa ku gikurikira nyuma y’aho Rayon Sports isezeye gusa ntibyadukundira ariko kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 3 Ukwakira 2017, hateganyijwe ikiganiro n’abanyamakuru rivuga kuri iri rushanwa.

Rayon Sports yanze kwitabira irushanwa rya “Ndi Umunyarwanda”

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza