Impinduka ku mukino wa Kiyovu Sports na APR FC

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 29 Mata 2019 saa 10:49
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryemereye Kiyovu Sports guhindura ikibuga n’amasaha y’umukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona izakiramo APR FC kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Mata 2019.

Nyuma y’uko uyu mukino ushyizwe mu mibyizi, aho abantu benshi baba bakiri mu kazi ku masaha asanzwe aberaho imikino mu Rwanda (saa 15:30), Kiyovu Sports yandikiye FERWAFA isaba ko yazawakirira kuri Stade ya Kigali ndetse n’amasaha agahindurwa.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa FERWAFA yasubije iyi kipe kuri iki Cyumweru, yemereye Kiyovu Sports kwakirira uyu mukino kuri Stade ya Kigali ndetse hemezwa ko uzatangira saa 17:30 nyuma y’uko iyi kipe yemeye ko izagura mazutu izakoreshwa ubwo uyu mukino uzaba uri kuba.

Iti "Dushingiye ku ibaruwa yanyu No 021/KIYOVU/04/2019 yo ku wa 23 Mata 2019 mwandikiye FERWAFA musaba ko amasaha na Stade by’umukino wo ku wa 30/04/2019 uzabahuza na APR FC bihinduka; dushingiye kandi ku ibaruwa No 025/KIYOVU/04/2019 yo ku wa 26 Mata 2019 mwandikiye FERWAFA muyimenyesha ko muzagura mazutu izakoreshwa mu gihe umukino wanyu mwaba mwemerewe kuwukina mu masaha y’umugoroba;

Tubandikiye iyi baruwa kugira ngo tubamenyeshe ko ubusabe bwanyu bwemewe, umukino wanyu uzabahuza n’ikipe ya APR FC uzabera kuri Stade ya Kigali ku isaha ya Saa Kumi n’imwe n’igice (17:30). Ibindi birebana n’imigendekere y’umukino bizakorwa hakurikijwe amategeko agenga amarushanwa muri FERWAFA.”

Kiyovu Sports ya gatanu muri shampiyona n’amanota 38, izakira APR FC ya mbere n’amanota 57, aho irusha Rayon Sports amanota atatu gusa. Umukino wahuje amakipe yombi mu mikino ibanza, APR FC yawutsinze ku gitego 1-0.

Uko amakipe azahura ku munsi wa 25 wa shampiyona

Ku wa Kabiri tariki ya 30 Mata

  • Gicumbi FC vs AS Kigali (Gicumbi, 15:30)
  • Kiyovu Sport vs APR FC (Stade de Kigali, 17:30)

Ku wa Gatatu tariki ya 1 Gicurasi

  • Police FC vs Sunrise FC (Stade de Kigali, 15:30)
  • Amagaju FC vs Mukura VS (Stade Nyagisenyi, 15:30)
  • Kirehe FC vs Marines (Nyakarambi, 15:30)
  • Bugesera FC vs AS Muhanga (Stade Mumena, 15:30)

Ku wa Kane tariki ya 2 Gicurasi

  • Rayon Sports vs Espoir FC (Stade de Kigali, 15:30)
  • Musanze FC vs Etincelles FC (Stade Ubworoherane, 15:30)
APR FC ishaka igikombe na Kiyovu Sports ishaka kuza mu makipe ane ya mbere, zirahura kuri uyu wa Kabiri kuri Stade ya Kigali
Umukino wa Kiyovu Sports na APR FC washyizwe mu masaha y'umugoroba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza