Imvura yasenye stade ya Gicumbi FC mbere y’umukino wa Espoir

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 30 Nzeri 2017 saa 08:51
Yasuwe :
0 0

Stade ya Gicumbi FC yasenywe n’imvura ikomeye irimo umuyaga mwinshi mu gihe igomba kwakira umukino wa mbere wa shampiyona kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Nzeri 2017, ihura na Espoir FC.

Kuri uyu wa Gatanu imvura idasanzwe yaguye mu Karere ka Gicumbi yangije ibikorwaremezo bitandukanye birimo amashuri n’iyi stade isenyuka igice kimwe gifite agaciro ka miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda nk’uko Umunyamabanga wayo, Dukuzumuremyi Antoine, yabitangarije IGIHE.

Yagize ati "Stade yangiritse ariko ni igice gito kitabuza imikino kuhabera. Byatewe n’imvura yaguye irimo n’umuyaga mwinshi hari n’amashuri yasenyutse. Urebye ibyangirutse kuri stade bifite agaciro nk’aka miliyoni ebyiri ariko bizakorerwa rimwe na stade yose kuko n’ubundi hariho gahunda yo kuyivugurura vuba."

Iyi stade yakira abafana hagati y’ibihumbi 8 000 na 10,000 yubatswe mu 1984 ariko yagiye isigwa amarangi, inahindurirwa amabati ayisakaye, nta rindi vugururwa yakorewe.

Nubwo Gicumbi FC igomba kwisobanura na Espoir FC mu mukino wa mbere wa shampiyona 2017/2018 kuri uyu wa Gatandatu saa 15h00, mu kiganiro Ferwafa yagiranye n’abanyamakuru kuwa Kane w’iki cyumweru, Visi Perezida wayo, Kayiranga Vedaste, yavuze ko iyi kipe ishobora kutazemererwa gukina kuko yari ifite abakinnyi barindwi gusa bamaze kubona ibyangombwa bibemerera kuyikinira.

Abajijwe niba iki kibazo cyarakemutse ku buryo abakunzi ba Gicumbi FC batagira impungenge, Dukuzumuremyi yavuze ko atazi uburyo abayobozi batangaje ko iyi kipe ifite abakinnyi barindwi gusa bemerewe nyamara kuwa Kabiri yari yaramaze kuzuza 25 bafite ibyangombwa.

Yagize ati " Ni amakuru yatambutse atandukanye n’ukuri kuko kuwa kabiri twari dufite abakinnyi 25 bemerewe gukina ahubwo nkeka ko uwabivuze yabyitiranyije n’uko twari dufite abakinnyi barindwi bashya ari nabo twaguze uyu mwaka akagira ngo nibo dufite gusa."

Ku kuba Gicumbi FC iri mu makipe yitwaye nabi umwaka ushize ndetse ikagera ku munsi wa nyuma itarizera kuguma mu cyiciro cya mbere, yavuze ko byatewe n’ibibazo by’amikoro byagiye bibaho.

Kuri ubu ikipe yashyizwe mu maboko y’abaturage biyemeje kuyitunga ndetse n’ubuyobozi bushya bw’akarere bwayishyize mu bigomba kwitabwaho cyane.

Imvura yasenye stade ya Gicumbi FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza