Indi stade yo mu Burusiya mu zizakinirwaho igikombe cy’isi cya 2018 yibasiwe n’inkongi (Amafoto)

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 5 Ukwakira 2017 saa 10:25
Yasuwe :
0 0

Stade ya Nizhny Novgorod iherereye mu Burusiya iri mu zizakira imikino y’igikombe cy’isi cyo mu 2018, iki gihugu cyahawe kuzakira, yafashwe n’inkongi y’umuriro kuri uyu wa Kane mu gihe habura amezi icyenda ngo irushanwa ritangire.

Stade ya Nizhny Novgorod iri muri 12 zizakinirwaho imikino y’igikombe cy’isi, izakira imikino itandatu irimo n’uwa 1/4 , aho biteganyijwe ko uwa mbere uzahabera ku ya 18 Kamena 2018.

Ibinyamakuru byo mu Burusiya byatangaje ko nta wakomerekeye muri iyi mpanuka y’umuriro waturutse ahubakwaga umwanya wagenewe abanyamakuru.

Ikompanyi y’Ubwubatsi ya Stroytransgaz, yahawe isoko ryo kubaka iyi stade ifite imyanya 45 331 mu itangazo yashyize hanze yavuze ko umuriro watangiye nyuma saa sita, bikekwa ko mu byawuteye harimo no gukoranaho kw’ibikoresho byubakishwaga n’amashanyarazi.

Rigira riti “Impanuka nta ngaruka yagize ngo ihungabanye igihe stade igomba kuba yarangiriyeho kubakwa.”

Guverineri Wungirije mu Karere ka Nizhny Novgorod, Dmitry Svatkovsky, yatangaje ko umuriro wahise ucubywa vuba.

Nizhny Novgorod ibaye stade ya gatatu iri mu zizakira icy’isi ifashwe n’inkongi kuva muri Kamena ikurikira iya Volgograd Arena iri mu Majyaruguru y’u Burusiya na yo iri kubakwa na Stroytransgaz n’iya Cosmos Arena iri i Samara.

Iri sanganya rije mu gihe Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku isi (FIFA) ritangaje ko u Burusiya bugeze kure imyiteguro yo kwakira igikombe cy’isi.

Inkongi yadutse ubwo hubakwaga ahagenewe kwicazwa itangazamakuru
Stade izakinirwaho igikombe cy’isi cya 2018 yibasiwe n’inkongi
Umwotsi mwinshi wacumbekaga hanze ya Stade ya Nizhny Novgorod
Uyu muriro wahise uzimywa mu buryo bwihuse
Nizhny Novgorod Stadium iracyari kubakwa
Umwe mu bakozi mu mirimo yo kubaka
Nizhny Novgorod Stadium izakira imikino itandatu irimo n'umwe wo muri 1/4

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza