Infantino yongeye gutorerwa kuyobora FIFA

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 5 Kamena 2019 saa 01:27
Yasuwe :
0 0

Gianni Infantino yatorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, muri manda ya kabiri, nyuma yo kwiyamamaza nk’umukandida rukumbi.

Uyu mugabo w’Umusuwisi yatorewe mu nama ngarukamwaka yabereye i Paris mu Bufaransa, aho manda ya kabiri izageza mu 2023.

Mu 2016 nibwo Infantino w’imyaka 49 yasimbuye Sepp Blatter wari umaze imyaka 17 ku buyobozi bwa FIFA kugeza ubwo ahagaritswe mu mupira w’amaguru kubera gushinjwa ruswa, mu 2015.

Kongera gutorwa kwa Gianni Infantino byagaragaje ko ashyigikiwe cyane, aho abanyamuryango ba FIFA bose uko ari 211 nta wundi mukandida wagaragayemo.

Mu ijambo rye, Infantino wari umaze gutorwa yagarutse ku mubano wamuranze muri manda ye ya mbere ugereranyije n’abo yasimbuye.

Ati ”Kugeza ubu nta muntu ukivuga ibyo gusubira inyuma kwa FIFA cyangwa kongera kwiyubaka kwayo iva ahabi. Ntawe uvuga ku bijyanye na ruswa, tuvuga ku mupira w’amaguru gusa. Dushatse twavuga ko ibintu twabisubije ku murongo.”

Infantino wabaye Umunyamabanga Mukuru wa UEFA mbere y’uko ajya muri FIFA, yari ashyigikiye ko amakipe azakina igikombe cy’isi cya 2026 yava kuri 32 akaba 48 muri iri rushanwa rizakirwa na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Canada na Mexique.

Yifuzaga kandi ko amakipe azakina igikombe cy’Isi cya 2022 muri Qatar na ya yakongerwa akaba akaba 48, ariko iki cyifuzo gishyirwa ku ruhande mu kwezi gushize mu gihe muri Werurwe, FIFA yemeye gahunda ya Infantino y’uko Igikombe cy’Isi cy’amakipe kizajya kitabirwa n’amakipe 24 n’ubwo ay’i Burayi atamushyigikiye.

Gianni Infantino yongeye gutorerwa kuyobora FIFA kugeza mu 2023

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza