Inzira Rayon Sports yanyuzemo kugeza yegukanye igikombe yaherukaga mu 2017

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 25 Gicurasi 2019 saa 11:57
Yasuwe :
0 0

Rayon Sports yongeye kwegukana shampiyona nyuma y’imyaka ibiri, ubwo yatsindiraga Kirehe FC iwayo ibitego 4-0, igeza ibikombe icyenda bya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

IGIHE yakwegeranyirije ibyaranze urugendo rwa Gikundiro kuva ku munsi wa mbere wa shampiyona kugeza yegukanye igikombe cy’uyu mwaka w’imikino 2018/19.

Tariki ya 20 Ukwakira umwaka ushize, nibwo Rayon Sports yakinnye umukino wa mbere wa shampiyona, itangirira uru rugendo rurerure kuri Stade Umuganda i Rubavu, aho yatsinze Etincelles igitego 1-0 cya Bimenyimana Bonfils Caleb ku munota wa munani w’umukino nyuma y’imyaka itatu idatsinda iyi kipe y’i Rubavu muri shampiyona.

Ni byinshi byaranze uyu mwaka w’imikino muri Rayon Sporrts dore ko mu bakinnyi 11 yabanje mu kibuga kuri uyu munsi wa mbere wa shampiyona, batanu barimo Bimenyimana Bonfils Caleb, Rwatubyaye Abdul, Nova Bayama, Muhire Kevin na Mukunzi Yannick batakiyibarizwamo. Hari kandi Mugabo Gabriel na Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ na bo bagiye muri uyu mwaka w’imikino.

Nyuma y’icyumweru, Rayon Sports yakiriye Mukura Victory Sports yari igifitiye umujinya w’uko yayitwaye igikombe cy’Amahoro ikayibuza gusohoka, ariko ntiyabashije kuyihimuraho kuko ahubwo iyi kipe y’i Huye yayisonze, ikongera kuyitsindira kuri Stade ya Kigali ibitego 2-1.

Umunsi wa gatatu wa shampiyona ntiworoheye Rayon Sports n’abakinnyi bayo dore ko uretse gukura intsinzi igoranye i Nyagatare, ihatsindiye Sunrise FC ibitego 2-1, rutahizamu wayo Bimenyimana Bonfils Caleb yahawe ikarita itukura nyuma yo kurwana n’umufana wa Sunrise FC.

Akanama ka Ferwafa gashinzwe imyitwarire kanzuye ko Caleb ahagarikwa imikino ine ndetse agatanga n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 30 Frw.

Usibye Caleb, hari kandi na Dushimimana Claude ushinzwe ibikoresho bya Rayon Sports (Kit Manager), wahagaritswe umwaka wose atagaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru, ndetse akanatanga ihazabu y’ibihumbi 50 Frw.

Ibifashijwemo n’umunya-Ghana, Michael Sarpong watsinze ibitego bibiri ndetse na Manishimwe Djabel watsinze igitego kimwe ubwo yatsindaga Gicumbi FC ibitego 3-0 ku munsi wa kane wa shampiyona mbere y’uko itsinda na Bugesera FC ibitego 3-0 ku munsi wakurikiyeho, Rayon Sports yongeye kwiyunga n’abafana bayo, ikomeza kwiruka kuri mukeba, APR FC, na Mukura Victory Sports zari zitaratakaza amanota.

Ukwezi k’Ukuboza ntikwahiriye Rayon Sports n’abakunzi bayo ndetse abenshi batangiye kuyiha inkwenene bavuga ko irekuye ku gikombe hakiri kare. Muri iyi minsi 30 ya nyuma y’umwaka wa 2018, Rayon Sports yazanyemo umukinnyi Raphael Da Silva ukomoka muri Brésil, yatsinzwe na Kiyovu Sports ibitego 2-1, itsindwa na APR FC ibitego 2-1 ndetse na Police FC igitego 1-0, ibitego by’intsinzi biboneka mu minota ya nyuma mu gihe yabashije gutsinda AS Kigali ku gitego 1-0, AS Muhanga ku gitego 1-0 ndetse n’Amagaju FC ku bitego 2-0.

Ubwo Rayon Sports yari imaze gutsindwa na Police FC igitego 1-0 ku munsi wa 11 wa shampiyona, byabaye iherezo ryo kubanza mu kibuga ku munyezamu Bashunga Abuba, guhera ku munsi wa 12 wa shampiyona ubwo iyi kipe yatsindaga Amagaju FC ibitego 2-0, hatangira kwifashishwa Mazimpaka André wari umaze amezi atatu aguzwe muri Musanze FC. Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi, Rayon Sports ntabwo izi uko gutsindwa bisa mu mikino 18 yose.

Nyuma y’uko APR FC yari yaratsikiye imbere ya Gicumbi FC, bakanganya ubusa ku busa, intsinzi ya Rayon Sports i Musanze ku bitego 2-1, yayihaye imbaraga zidasanzwe ndetse iyigarurira icyizere ko shampiyona bigishoboka dore ko byatumye imikino ibanza ya shampiyona irangira harimo ikinyuranyo cy’amanota ane yarushwaga na APR FC ya mbere.

Muri Mutarama, Rayon Sports yari yaramaze gutakaza Muhire Kevin waguzwe n’ikipe yo mu Misiri, yanatakaje Bimenyimana Bonfils Caleb nyuma yo kuyifasha gutsinda Etincelles FC mu mikino yo kwishyura ndetse na Yannick Mukunzi nyuma yaho, bajya gukina muri Latvia na Suède.

Caleb yasimbujwe undi murundi na we ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda, Ulimwengu Jules w’imyaka 21 wari umaze gutsindira Sunrise FC ibitego icyenda muri shampiyona ye ya mbere mu Rwanda.

Bugesera FC na AS Kigali ni amwe mu makipe yagoye Rayon Sports mu mikino yo kwishyura, aho yanganyije nayo igitego 1-1 mu gihe umukino yihimuyemo kuri APR FC ikayitsindira kuri Stade Amahoro ibifashijwemo na penaliti ya Michael Sarpong ku munota wa nyuma, wayifashije gusigara irushwa amanota atatu n’ikipe y’ingabo z’igihugu yari ku mwanya wa mbere.

Rayon Sports yungukiye ku gutakaza amanota kwa APR FC yanganyije imikino ibiri yikurikiranya yahuyemo na Kiyovu Sports na AS Kigali, 0-0 na 2-2, yo itsinda Espoir FC 4-0 na Police FC 1-0, ihita ifata umwanya wa mbere, aho yarushaga APR FC inota rimwe nyuma y’umunsi wa 26 wa shampiyona.

Umunsi wa 28 wa shampiyona wongereye amahirwe Rayon Sports ubwo yatsindaga Musanze FC ibitego 3-1, APR FC igatsindirwa i Muhanga ibitego 2-1 maze ikinyuranyo cy’amanota kikagera kuri ane, aho Rayon Sports yasabwaga kubona amanota atatu mu mikino ibiri yari isigaje, igahita yegukana igikombe cya cyenda cya shampiyona.

Hamwe n’umutoza w’umunya-Brésil, Roberto Oliveira, Gikundiro yaraye ibigezeho ubwo yatsindiraga Kirehe FC iwayo ibitego 4-0, ibifashijwemo na Jules Ulimwengu na Michael Sarpong bombi batsinze ibitego bibiri, bituma ibona itike yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League 2019/20 izatangira mu mezi ane ari imbere.

Ulimwengu umaze gutsindira Rayon Sports ibitego 10 nyuma yo gutangira kuyikinira muri Gashyantare na Michael Sarpong umaze kuyitsindira ibitego 16 mu mwaka we wa mbere, ni bamwe mu bakinnyi bayifashije cyane muri uyu mwaka w’imikino.

Rayon Sports izasoza shampiyona yakira Marines kuri Stade ya Kigali, umukino uteganyijwe tariki ya 1 Kamena 2019, akaba ari nabwo izashyikirizwa igikombe yatwaye.

Abafana ba Rayon Sports bari bitwaje igikombe cyo kwishimiraho ubwo batsindaga Kirehe FC
Abatoza ba Rayon Sports: Wagner do Nascimento Silva, Robertinho na Ramadhan basutsweho amazi n'abakinnyi
Michael Sarpong, Ulimwengu, Habimana Hussin na Radu bari mu bicu babyina mu gihe Irambona yabitegerezaga
Ulimwengu na Sarpong babashije Rayon Sports kwegukana igikombe cya cyenda cya shampiyona
Abakinnyi ba Rayon Sports bateruye umutoza Robertinho nyuma yo gutwarira igikombe i Kirehe
Bimenyimana Bonfils Caleb yavuye muri Rayon Sports mu ntangiriro z'imikino ibanza
Yannick Mukunzi na we yavuye muri Rayon Sports mu ntangiriro z'uyu mwaka
Raphael Da Siva yatsindiye Rayon Sports igitego kimwe nyuma y'amezi atanu ageze mu Rwanda
Ulimwengu waguzwe miliyoni umunani avuye muri Sunrise FC, akunzwe n'abafana ba Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza