Irambona wavuzweho kurya ruswa ya Costa do Sol yabihakanye, anasaba imbabazi

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 16 Mata 2018 saa 12:00
Yasuwe :
0 0

Myugariro wo ku ruhande Irambona Eric yari yashyizwe ku rutonde rw’abakinnyi 19 Rayon Sports yagombaga kujyana i Maputo ariko yaje gukurwaho hagenda 18 azira kuba yaravuye mu mwiherero w’ikipe kuri iki Cyumweru atabisabiye uruhushya ndetse bamwe banakeka ko ashobora kuba yarariye ruswa ya Costa do Sol.

Irambona utarakinnye umukino ubanza wa Costa do Sol wabereye i Kigali kubera imvune, yari yagiriwe icyizere n’umutoza Ivan Minnaert ashyirwa ku rutonde rw’abakinnyi 19 bagombaga kwerekeza i Maputo mu mukino wo kwishyura utegerejwe kuwa Gatatu.

Kuri iki Cyumweru Irambona utari wizeye ko azajyana n’ikipe bitewe n’uko yari amaze iminsi atameze neza, amaze kubona ko umutoza yamushyize ku rutonde, saa 15:30 bamaze kurya yavuye muri Kicukiro Bon Esperance aho bakoreraga umwiherero ajya iwe mu rugo adasabye uruhushya, umutoza abimenye ahita amuvana mu bakinnyi ajyana nk’igihano.

Ibi byakurikiwe n’amakuru avuga ko uyu mukinnyi yaketsweho kurya ruswa ya Costa do Sol ariko mu itangazo yasohoye ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze ko atari byo, abeshyerwa anasaba imbabazi abakunzi b’iyi kipe kuba yarasohotse mu mwiherero atabiherewe uburenganzira.

Yagize ati “Nyuma yo kumenya ko ndi ku rutonde rw’abazajya muri Mozambique nasohotse mu mwiherero njya mu rugo njyanye imyenda nakoreshaga imyitozo yasaga nabi kandi ntazayikenera…Ndasaba imbabazi umuryango wa Rayon Sports kuko nakoze ikosa ryo gusohoka mu mwiherero w’ikipe ntasabye uruhushya.”

Yakomeje agira ati “Kuko ntuye hafi cyane y’aho twakoreraga umwiherero numvaga bitari bunteze ibibazo ariko ndasaba imbabazi mbikuye ku mutima.”

Uyu mukinnyi wageze muri Rayon Sports mu 2012 agasinya amasezerano ya mbere muri 2013 akaba ari nawe uyimazemo igihe kinini mu bayikinira bose ubu, yongeyeho ati “Nababajwe cyane n’ibyavuzwe nyuma kuko ntabwo imyaka maze muri iyi kipe nkunda ubu aribwo nahemukira umuryango nakuriyemo. Sindi umuntu warya ruswa ngo ngambanire Rayon Sports…Amahirwe masa kuri bagenzi banjye.”

Irambona siwe mukinnyi wa mbere ufatiwe ibihano na Ivan muri iyi kipe kuko mbere gato y’umukino ubanza wa Costa do Sol, rutahizamu ubusanzwe Rayon Sports igenderaho Christ Mbondi yakuwe ku rutonde rw’abakinnyi 18 azira kuba umutoza yaramufashe yambaye écouteurs mu gihe yarimo kubaha amabwiriza ya nyuma (réunion technique) we akaba yaranaciwe n’amafaranga.

Rayon Sports yahagurutse i Kigali saa saba n’iminota 45 z’ijoro ku wa 15 Mata 2018.

Irambona Eric (ibumoso) yavuze ko imyaka amaze muri Rayon Sports itatuma ayigambanira
Irambona Eric (uwa gatatu) kuri iki Cyumweru akorana na bagenzi be imyitozo ya nyuma i Kigali
Ubusanzwe Irambona Eric (uwa kabiri ibumoso) ntakunda kubanza mu kibuga muri Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza