Iranzi Jean Claude wa APR FC mu nzira zerekeza muri Yanga Africans

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 22 Gashyantare 2018 saa 01:58
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’igihe gito agarutse muri APR FC, Iranzi Jean Claude ashobora kuyisohokamo akerekeza muri Shampiyona ya Tanzania muri Yanga Africans yo bamaze kugirana ibiganiro ndetse agira ibyo ayisaba kugira ngo ayikinire.

Uyu mukinnyi wo hagati mu kibuga yagize ibihe byiza muri APR FC mbere yo kwerekeza mu cyiciro cya kabiri muri Slovakia muri MFK Topvar Topoľčany mu 2016. Nyuma y’umwaka yahise atandukana nayo yerekeza muri Zesco United yo muri Zambia ahamara amezi atandatu adakina kubera ibyangombwa, ayivamo muri Mutarama 2018 agaruka muri APR FC.

Ikinyamakuru Mwanaspoti cyo muri Tanzania cyatangaje ko abayobozi ba Yanga Africans bari mu Birwa bya Seychelles aho iyi kipe yari yagiye gukina umukino wa CAF Champions League bahuriyeyo na Iranzi wari kumwe na APR FC bagiye gukina muri Confederation Cup. Uyu mukinnyi yemeye ko ashobora kuva muri iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu ariko mu buryo buciye mu mucyo.

Iranzi yaganiriye na Nyika Hussein ushinzwe kugura Abakinnyi, wari kumwe na Samuel Lukumay ushinzwe Amarushanwa muri Yanga, bamarana iminota igera ku 10 gusa.

Nyika yatangaje ko byari byiza guhura n’uyu mukinnyi bakagirana ibiganiro kuko ari umwe mu bo bamaze igihe kinini bakurikirana.

Yagize ati “Ni umukinnyi ufite inararibonye ku buryo mfite icyizere ko naza muri Yanga azadufasha ariko nk’uko biri mu muco wacu, ufite uburenganzira bwo gusinyisha abakinnyi ni umutoza George Lwandamina. Icyo tuzakora ni ukumugezaho izina ry’umukinnyi, niyemeza ko twamusinyisha tuzabikora vuba bishoboka kuko na Iranzi arifuza kuza muri Yanga.”

Iranzi yemereye iki kinyamakuru ko afite ubushake bwo kujya muri Yanga mu gihe iyi kipe yo muri Tanzania yaba yumvikanye na APR FC.

Iranzi aramutse agiye muri Yanga yaba asimbuye Simon Msuva wagiye muri Difaa El Jadida muri Maroc bikaba byaragoranye kubona umukinnyi umusimbura. Iranzi yaba anagiye muri iyi kipe nk’izina rikomeye ry’Umunyarwanda nyuma ya Haruna Niyonzima wayikiniye imyaka hafi itanu akayivamo umwaka ushize yerekeza muri mukeba, Simba SC.

Iranzi Jean Claude agerageza gucenga Mugume Yacine wa Rayon Sports
Iranzi Jean Claude ni umwe mu bakinnyi b'abahanga cyane n'ubwo atahiriwe mu myaka ibiri ishize agerageza kujya gukina hanze. Aha yari ahanganye na Mukunzi Yannick wa Rayon Sports
Iranzi Jean Claude yari amaze igihe gito agarutse muri APR FC yubakiyemo izina
Iranzi Jean Claude (12) yatangaje ko kuva muri APR FC bishoboka mu gihe amakipe yombi yakumvikana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza