Iranzi na Migi mu biganiro byo kugaruka muri APR FC

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 10 Mutarama 2018 saa 10:54
Yasuwe :
0 0

APR FC iri mu nzira zo kugarura Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’ na Iranzi Jean Claude ariko Umunyamabanga wayo yatangaje ko bose nta n’umwe barumvikana.

Migi w’imyaka 31 yabaye umwe mu bakinnyi b’inkingi za mwamba ba APR FC mbere yo kwerekeza aho atabashije kwigaragaza cyane, mu makipe nka Azam FC yo muri Tanzania yagiyemo mu 2015 akamaramo imyaka ibiri, nyuma akerekeza muri Gor Mahia yo muri Kenya. Iyi yo yamweretse ko ishaka kumurekura nyuma y’umwaka umwe utaragenze neza.

Migi aherutse gutangaza ko yifuza kugaruka gukina mu Rwanda ndetse akaba ashobora gusubira muri APR FC.

Umunyamabanga Mukuru wa APR, Kalisa Adolphe Camarade, yabwiye IGIHE ko hari ibitarumvikanwaho kugira ngo uyu mukinnyi ave muri Gor Mahia.

Yagize ati “Abafana bakomeze bihangane. Migi ntabwo araba umukinnyi wacu, hari ibikiganirwaho ubwo nibikemuka bazabimenya. Murabizi ntabwo watangaza ngo umukinnyi ni uwawe kandi atarashyira umukono ku masezerano ndetse utaramwerekana. Gusa hari icyizere ndetse navuga ko 90% azaba uwa APR FC, gusa 10% rishobora guhindura byinshi, bihangane gato.”

Iranzi wagize ibihe byiza muri APR FC mbere yo kwerekeza mu cyiciro cya kabiri muri Slovakia muri MFK Topvar Topoľčany mu 2016, akahagirira umwaka mubi agatandukana nayo; akerekeza muri Zambia muri Zesco United naho akaba amaze amezi atandatu adakina byavugwaga ko agiye kugaruka ariko Camarade yavuze ko bikigoye.

Yagize ati “Kuri Iranzi nta kintu nabivugaho, biragoye gusa mutegereze. Ubundi mu muco wa APR FC ntitujya tuvuga ku bintu bitararangira, ubwo naba umukinnyi wa APR FC muzamubona. Ubu rwose mwihangane nta cyo namuvugaho.”

Iyi kipe yasubukuye imyitozo kuri uyu wa Kabiri yitegura irushanwa ry’Intwali riteganyijwe mu byumweru bibiri biri imbere.

Nyuma y’iyi myitozo, Umutoza Jimmy Mulisa yabajijwe kuri aba bakinnyi bombi avuga ko nta cyo abiziho.

Yagize ati “Ibya APR FC namwe murabizi muzabibona kuko hari abakinnyi bari kuvugana n’abayobozi ariko njye ntabwo ndabimenya. Biracyari aho ngaho ndumva nibasinya muzabimenya. Bari mubiganiro nta kindi navuga. Tubonye umukinnyi mwiza yaza akiyongera ku bandi, navuga nti ‘mutegereze muzababona’.”

APR FC yatwawe igikombe cya shampiyona na mukeba Rayon Sports mu mwaka ushize, kuri ubu ihagaze ku mwanya wa gatatu ku rutonde nyuma y’imikino 10; irushwa amanota atatu na Kiyovu Sports ya mbere ndetse igomba guserukira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup ihuza amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu iwayo.

Iranzi ashobora kugaruka muri APR FC yahoze abereye kapiteni
Amahirwe yo kugaruka kwa Migi muri APR FC ageze kuri 90%
Migi amaze imyaka itatu akina hanze ariko ntiyamuhiriye
Iranzi Jean Claude amaze amezi atandatu muri Zesco United yo muri Zambia adakina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza