Irushanwa rya ‘Ndi Umunyarwanda’ ryimuwe

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 3 Ukwakira 2017 saa 02:49
Yasuwe :
0 0

Irushanwa rya ‘Ndi Umunyarwanda’ ryagombaga gutangira kuri uyu wa Gatatu, ryimuriwe igihe kitaramenyekana ku bwumvikane bw’amakipe yose arimo APR FC, Rayon Sports, AS Kigali na Police FC yaritumiwemo yasabye umwanya uhagije wo kuryitegura.

Umuvugizi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Ruboneza Prosper, yatangarije IGIHE ko irushanwa ryimuwe rishyirwa mu gihe kitaramenyekana.

Yagize ati “Ababishinzwe bicaranye n’amakipe bafata umwanzuro wo kuba barisubitse, amatariki rizasubukurirwaho akazatangazwa mu minsi iri imbere.”

Iri rushanwa rigitangazwa Rayon Sports yavuze ko itazaryitabira igaragaza impungenge zo kumenyeshwa itinze ndetse n’abakinnyi bayo bavunitse, gusa yaje guhindura iki cyemezo.

Kuri uyu wa Kabiri, nyuma y’ibiganiro byahuje FERWAFA, Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) yari yateguye irushanwa n’amakipe yari yatumiwe banzuye ko ryigezwa inyuma amakipe agahabwa igihe gihagije cyo kwitegura.

Ruboneza yagize ati “Impamvu yatumye amatariki ahinduka ni ukugira ngo amakipe n’abariteguye babone umwanya uhagije wo kwitegura neza ngo ibintu byose bibe biri mu mucyo. Ntabwo bizahindura inyito yari yahawe irushanwa ‘Ndi Umunyarwanda’ kuko urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge rugikomeza.”

Iri rushanwa ryatumiwemo amakipe ane ya mbere muri shampiyona y’umwaka ishize yegukanywe na Rayon Sports ryagombaga gukinwa mu gihe shampiyona yasubitswe kubera imikino y’amakipe y’ibihugu yo gushaka itike y’igikombe cy’isi kizabera mu Burusiya 2018.

Ruboneza yemeza ko igihe iyi mikino izakinirwa kigomba kwemezwa n’ababishinzwe nta ngaruka bizagira ku ngengabihe ya shampiyona isanzweho.

Muri iri rushanwa, Rayon Sports izakina na Police FC; APR FC icakirane na AS Kigali, azatsinda ahurire ku mukino wa nyuma. Biteganyijwe ko ikipe izegukana irushanwa rya ‘Ndi Umunyarwanda’ izahabwa miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, iya kabiri ihabwe eshatu mu gihe iya gatatu izahabwa ebyiri.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza